Umuhanzi Diamond Platinumz yashimiye mugenzi we The Ben uherutse kwibaruka imfura ye, akoresheje amashusho amugaragaza, biba ari na bwo bwa mbere hagaragaye isura y’umwana w’uyu muhanzi nyarwanda.
Diamond Platinumz ibyo yakoze byatumye isura y’umwana wa The Ben ijya kuri murandasi.
Kuva The Ben na Pamella bakwibaruka imfura yabo ku ya 18 Werurwe 2025 bari batarashyira hanze amashusho cyangwa isura y’umwana wabo hanze.
Gusa byaje kurangira agiye hanze nyuma yaho inshuti ye Umuhanzi Diamond ashyize hanze amashusho y’uyu mwana wa The Ben, yishimira iyi nkuru nziza iherutse gutaha kwa The Ben.
Mu mashusho agaragaza umwana wa The Ben afurebye mu bitambaro byo gufatamo abana, Diamond yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Ni umugisha, wowe n’igikomangoma cyawe mbifurije ibyiza.”
The Ben na we akimara kubona ibi ntiyatinze, yahise asangiza ubwo butumwa n’aya mashusho igaragaza y’umwana we na Pamella, ari na bwo bwa mbere isura ye igiye hanze.
Ubucuti bwa Diamond Platinumz na The Ben bumaze igihe dore ko banafitanye indirimbo yitwa ‘Why’ maze hanze imyaka itatu igiye hanze.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10