Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Knowless yagaragaye ari kumwe n’umunyamakuru Yago muri Uganda

radiotv10by radiotv10
12/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Knowless yagaragaye ari kumwe n’umunyamakuru Yago muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Butera Knowless uri muri Uganda aho yagiye gutaramira, yagaragaye yahuye n’umuhanzi mugenzi we akaba n’umunyamakuru Yago wavuye mu Rwanda avuga ko ahunze Igihugu kubera abo yise abagambanyi.

Ni nyuma y’amasaha macye Knowless ageze i Kampala muri Uganda, aho yahageze mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, akakiranwa urugwiro rwinshi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 ari na wo munsi yakoreyeho igitaramo cye, mbere yacyo Knowless yagaragaje amashusho ari kumwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, umaze iminsi ari muri Uganda, aho yagiyeyo avuga ko yahunze u Rwanda kubera abo yita abanzi bashakaga kumugirira nabi.

Muri aya mashusho, Butera Knowless aba ari gusubiramo imwe mu ndirimbo z’itsinda ry’Impala ryakanyujijeho muri muzika yo hambere, aho aba ari kwikirizwa na Yago, bigaragara ko bishimye.

View this post on Instagram

A post shared by Butera Knowless (@buteraknowless)

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Knowless, agira ati “Abanya-Uganda, uyu munsi muze twishime kuri Nomad Kaansanga (ahabereye iki gitaramo).”

Butera Knowless, mbere yo kwerecyeza muri Uganda, yari yavuze ko yishimiye kongera gutaramira muri iki Gihugu cy’abaturanyi, yaheruka gutaramiramo mu myaka irindwi ishize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + twenty =

Previous Post

Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zasuye Congo zavuze agahomamunwa zahabonye

Next Post

Umuvugizi wa RDF mu batanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa RDF mu batanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye

Umuvugizi wa RDF mu batanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.