Umuhanzikazi Butera Knowless uri muri Uganda aho yagiye gutaramira, yagaragaye yahuye n’umuhanzi mugenzi we akaba n’umunyamakuru Yago wavuye mu Rwanda avuga ko ahunze Igihugu kubera abo yise abagambanyi.
Ni nyuma y’amasaha macye Knowless ageze i Kampala muri Uganda, aho yahageze mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, akakiranwa urugwiro rwinshi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 ari na wo munsi yakoreyeho igitaramo cye, mbere yacyo Knowless yagaragaje amashusho ari kumwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, umaze iminsi ari muri Uganda, aho yagiyeyo avuga ko yahunze u Rwanda kubera abo yita abanzi bashakaga kumugirira nabi.
Muri aya mashusho, Butera Knowless aba ari gusubiramo imwe mu ndirimbo z’itsinda ry’Impala ryakanyujijeho muri muzika yo hambere, aho aba ari kwikirizwa na Yago, bigaragara ko bishimye.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Knowless, agira ati “Abanya-Uganda, uyu munsi muze twishime kuri Nomad Kaansanga (ahabereye iki gitaramo).”
Butera Knowless, mbere yo kwerecyeza muri Uganda, yari yavuze ko yishimiye kongera gutaramira muri iki Gihugu cy’abaturanyi, yaheruka gutaramiramo mu myaka irindwi ishize.
RADIOTV10