Massad Boulos, Umujyanama Mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira anaha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 yari yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.
Amakuru dukesha ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, buvuga ko “Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, Massad Boulos n’itsinda ayoboye, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, bukomeza buvuga ko “Nyuma yo gusobanurirwa no kwirebera ibimenyetso, barushijeho kumenya amateka, ukuri, ingaruka ndetse n’urugendo rudasanzwe rw’u Rwanda mu kudaheranwa n’amateka no kongera kwiyubaka.”
Massad Boulos, kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, yavuze ko mbere ya byose yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nibuke ibihumbi by’inzirakarengane z’Abatutsi, abagabo n’abagore n’abana, bicanywe ubugome ndengakamere. Twifatanyije n’abarokotse.”
Gusa uyu Mujyanama wa Perezida Donald Trump yakomeje akoresha imvugo yumvikanamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko ngo mu gihe nk’iki hanibukwa abandi batari abo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe, mu gihe bizwi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, nta bundi bwoko yari igambiriye uretse Abatutsi.
Ni imvugo yakoresheje mbere yo gusura uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ku buryo nyuma yo kurusura ashobora kwikebuka agahindura imvugo n’imitekerereze nk’iyi isanzwe izwi ku banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za America.



RADIOTV10