Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabonye Abajyanama bashya babiri basimbura abahoze muri Njyanama y’uyu Mujyi bahinduriwe inshingano barimo Umutoni Gatsinzi Nadine wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA).
Aba bajyanama babiri kandi barimo n’uwasimbuye Mutsinzi Antoine, watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rulindo.
Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, yari arimo abakandada 12 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Aba bakandida babanje kuvuga imigabo n’imigambi byabo, bagombaga gutorwamo umwe w’igitsinagore ndetse n’umwe w’igitsinagabo.
Aya matora yitabiriwe n’Abajyanama b’Imirenge yo mu Mujyi wa Kigali, yarangiye yegukanywe na Urujeni Martine wagize amajwi 116 ndetse na Bizimana Hamiss wagize amajwi 84.
Urujeni Martine watorewe kuba muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage.
RADIOTV10