Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’ikipe ikomeye i Burayi yasesekaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bw’iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi, yageze i Kigali mu Rwanda.

Ni myugariro Jurriën David Norman Timber w’imyaka 22, wageze mu Rwanda mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023.

Uyu musore w’Umuhalandi, aje mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda isanzwe yamamazwa n’ikipe ye ya Arsenal, mu bufatanye bwatangiye muri 2018.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe, uyu myugariro wa Arsenal yagaragazaga akanyamuneza kenshi ku maso, aho yazanye n’itsinda ririmo abasanzwe bakora mu ikipe ye.

Aje mu Rwanda kurusura no gukomeza guhamya ubufatanye buri hagati ya Arsenal n’u Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda, aho mu masezerano y’impande zombi harimo no kuzajya haza bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura iki Gihugu gikungahaye ku byiza nyaburanga.

Norman Timber wujuje amezi atanu yinjiye muri Arsenal dore ko yayijemo tariki 14 Kanama uyu mwaka, amaze iminsi ari mu mvune, gusa umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta; aherutse gutangaza ko ari gukira ku buryo azagaruka mu kibuga vuba.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Timber ahura na bamwe mu bari mu mwuga wa ruhago mu Rwanda, barimo abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ye ya Arsenal.

Yari afite akanyamuneza ko kuba aje mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 11 =

Previous Post

Kigali: Abarimo ufite ubwenegihugu bwa Congo baguwe gitumo mu ijoro bafite ibitemewe

Next Post

Uwicaga abakobwa abanje kubabeshya urukundo bakanaryamana yahanishijwe igihano kiremereye

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini
MU RWANDA

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwicaga abakobwa abanje kubabeshya urukundo bakanaryamana yahanishijwe igihano kiremereye

Uwicaga abakobwa abanje kubabeshya urukundo bakanaryamana yahanishijwe igihano kiremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.