Toni Kroos ukinira ikipe ya Real Madrid, wari wari umaze imyaka ine asezeye mu ikipe y’Igihugu cy’iwabo mu Budage, yisubiyeho, yemera kongera kuyigarukamo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34, asanzwe akina hagati mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, akaba yari yasezeye mu ikipe y’Igihugu muri 2020.
Nk’uko yabitangaje, Toni Kroos yemeje ko agiye kugaruka mu ikipe y’Igihugu nyuma y’imyaka ine ayisezeye, anavuga icyatumye ahindura iki cyemezo.
Toni Kross yavuze ko umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Julian Nagelsmann yamusabye ko mu karuhuko k’amakipe y’Igihugu muri Werurwe uyu mwaka yazagaruka akabafasha, na we akaba yaramwemereye.
Ikipe y’u Budage ifite imikino ya gishuti, irimo uwo bazakina n’u Bufaransa tariki 23 Werurwe 2024, ndetse n’uwo bafitena n’u Buholandi uzabera i Frankfurt mu Budage tariki 26 Werurwe.
Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10