Umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko wafatiwe mu murima uherereye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, aho yari yihishe, akurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara, aho uwari umuherekeje kwa muganga, yavuze uko yabigenje na we bikamutera ubwoba.
Uyu mukorwa witwa Assoumpta ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, akekwaho gukora iki cyaha mu gicuku cy’ijoro ryo ku ya 09 Mata 2025.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa asanzwe akomoka mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yari amaze igihe acumbitse mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi aho yari yaragiye gukora akazi mu ruganda rukora Sima rwa CIMERWA.
Byari bizwi ko asanzwe atwite, ndetse ngo inda yaje kumufata mu ijoro ryo ku ya 08 Mata 2025, aza kwiyambaza inshuti ye ngo imuherekeze ku Kigo Nderabuzima cya Mushesha, ariko imwoherereza undi witwa Nyiransengiyumva Anne-Marie ngo abe ari we bajyana.
Uyu Nyiransengiyumva Anne-Marie wari uherekeje uyu mukobwa, aganira n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, yavuze ko ubwo bari mu nzira bageze Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, yahise abyara, ariko akamubwira ko yumva adashaka kuzarera uyu mwana.
Anne-Marie yagize ati “Akimubyara yahise amuniga, ngira ubwoba kuko twari twenyine muri iryo joro, ntabaza ubuyobozi bw’aho ku Ishara twari duturutse ntihagira unyitaba, mpamagara mu Mudugudu wa Kankuba mbibamenyesha byose.”
Manirarora James uyobora Umurenge wa Gitambi wabyariyemo uyu mukobwa, yavuze ko yari yabyaye neza umwana w’umuhungu.
Ati “ahita amuniga kuko yariya yabwiye uwari umuherekeje ko uwo mwana atamushaka. Yahise atabwa muri yombi, ariko kuko yari amerewe nabi, abanza kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorera ibyo yagombaga gukorerwa byose by’ibanze, basanga hari ibyo badashoboye bamwohereza mu Bitaro bya Mibilizi ariko acungiwe umutekano ngo adacika.”
Uyu mukobwa yavanywe mu Bitaro bya Mibilizi kuri uyu wa Kane tariki 10, ahita ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.
RADIOTV10