Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa ukekwaho kwicana ubugome uruhinja yari amaze kubyara hasobanuwe uko yabigenje

radiotv10by radiotv10
11/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko wafatiwe mu murima uherereye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, aho yari yihishe, akurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara, aho uwari umuherekeje kwa muganga, yavuze uko yabigenje na we bikamutera ubwoba.

Uyu mukorwa witwa Assoumpta ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, akekwaho gukora iki cyaha mu gicuku cy’ijoro ryo ku ya 09 Mata 2025.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa asanzwe akomoka mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yari amaze igihe acumbitse mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi aho yari yaragiye gukora akazi mu ruganda rukora Sima rwa CIMERWA.

Byari bizwi ko asanzwe atwite, ndetse ngo inda yaje kumufata mu ijoro ryo ku ya 08 Mata 2025, aza kwiyambaza inshuti ye ngo imuherekeze ku Kigo Nderabuzima cya Mushesha, ariko imwoherereza undi witwa Nyiransengiyumva Anne-Marie ngo abe ari we bajyana.

Uyu Nyiransengiyumva Anne-Marie wari uherekeje uyu mukobwa, aganira n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, yavuze ko ubwo bari mu nzira bageze Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, yahise abyara, ariko akamubwira ko yumva adashaka kuzarera uyu mwana.

Anne-Marie yagize ati “Akimubyara yahise amuniga, ngira ubwoba kuko twari twenyine muri iryo joro, ntabaza ubuyobozi bw’aho ku Ishara twari duturutse ntihagira unyitaba, mpamagara mu Mudugudu wa Kankuba mbibamenyesha byose.”

Manirarora James uyobora Umurenge wa Gitambi wabyariyemo uyu mukobwa, yavuze ko yari yabyaye neza umwana w’umuhungu.

Ati “ahita amuniga kuko yariya yabwiye uwari umuherekeje ko uwo mwana atamushaka. Yahise atabwa muri yombi, ariko kuko yari amerewe nabi, abanza kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorera ibyo yagombaga gukorerwa byose by’ibanze, basanga hari ibyo badashoboye bamwohereza mu Bitaro bya Mibilizi ariko acungiwe umutekano ngo adacika.”

Uyu mukobwa yavanywe mu Bitaro bya Mibilizi kuri uyu wa Kane tariki 10, ahita ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 2 =

Previous Post

Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania araregwa ibyaha biremereye

Next Post

Kayonza: Haracyari urujijo ku biciwe i Midiho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Haracyari urujijo ku biciwe i Midiho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kayonza: Haracyari urujijo ku biciwe i Midiho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.