Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports, uzaba tariki 10 Mutarama 2026.
Ni mu ibaruwa yaturutse mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bukuriwe na Mugabe Bonnie, aho amakipe ya APR FC na Rayon Sports mu bagabo ndetse na Rayon Sports n’Indahangarwa mu bagore yabwiwe ko zigomba kwitegura uyu mukino usigaje ukwezi kumwe ukaba.
Ikipe ya APR FC yegukanye ibikombe byombi umwaka ushize, Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, izacakirana na Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ibitego 2-0.

Ni mu gihe mu bagore, Rayon Sports WFC yatwaye Igikombe cya Shampiyona izahura na Indahangarwa WFC yatwaye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Iyi baruwa FERWAFA yandikiye aya makipe ivuga ko amabwiriza agenga uwo mukino, isaha ndetse n’aho uzabera bizamenyekana mu gihe cya vuba.
Ubusanzwe uyu mukino wagombaga kuba mbere y’uko Shampiyona ya 2025-2026 itangira muri Kanama, ariko uza gusubikwa kubera impamvu z’imikino mpuzamahanga irimo iya CECAFA Kagame Cup n’iy’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yewe n’imikino ya gicuti yitegura imikino Nyafurika kuri amwe mu makipe yasohokeye igihugu.
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino ifite amateka meza yo kuba ari yo yiharira ibikombe bya Super Cup mu myaka ya vuba, dore ko ari yo yegukanye ibikombe bibiri biheruka ikinnye na APR FC.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10











