• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto

radiotv10by radiotv10
02/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto
Share on FacebookShare on Twitter

Raphael Varane, myugariro wa Manchester United uzwi no mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yamaze gusezera mu ikipe y’Igihugu ku myaka 29 gusa.

Uyu myugariro ngenderwaho muri Manchester United, ni umwe mu bafashaga ubwugarizi bw’ikipe y’u Bufaransa iri mu zihagaze neza ku Isi, ndetse akaba yarayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 yanavunikiyemo ntarangize uyu mukino w’amateka.

Varane wavukiye mu mujyi wa Lille, yatangiye gukina ruhago mu buryo bwa kinyamwuga akiri muto muri 2010, aho yanakiniye amakipe y’abato y’u Bufaransa, harimo abatarengeje imyaka 18, iy’abatrenge imyaka 20 ndetse n’iy’abatarengeje 21.

Yatangiye gukinira ikipe nkuru y’u Bufaransa muri 2013, kuva icyo gihe, yahamagarwaga mu ikipe y’u Bufaransa, ubu akaba yari amaze imyaka 10 ayikinira.

Muri iyo myaka icumi, yayikiniye imikino 93, ayitsindira ibitego 5, akaba yaratwaranye n’ikipe y’Igihugu igikombe cy’Isi cya 2018, ndetse bakanatwarana n’umwanya wa 2 umwaka ushize wa 2022.

Uyu mukinnyi yatangaje ko ari cyo gihe cyo gusezera mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kugira ngo ahe umwanya abakiri bato bazamuka na bo babone umwanya wo gukina.

Ubu Raphael Varane akaba ari umukinnyi ugiye guha umwanya ikipe ye ya Manchester United nyuma yo gusezera mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 20 =

Previous Post

Hagaragajwe icyaca impaka ku bashoferi bavuga ko bafatiwe gusinda nyamara banyoye ‘energy’

Next Post

Icyo u Rwanda rwaganiriye na USA kuri Congo yakunze kujyayo kururega

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Icyo u Rwanda rwaganiriye na USA kuri Congo yakunze kujyayo kururega

Icyo u Rwanda rwaganiriye na USA kuri Congo yakunze kujyayo kururega

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.