Ferdinand Rutikanga uzwi cyane mu mukino w’itaramakofe mu Rwanda wanawutangije muri iki Gihugu, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye Igihe.
Amakuru y’urupfu rwa Rutikanga Ferdinand yacicikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, gusa amakuru yemeza ko nyakwigendera yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga.
Byemejwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Rwanda, bwavuze ko na bwo aya makuru bwayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Kalisa Vicky yatangaje ko aya makuru yamugezeho mu gitondo cya kare ahagana saa kumi abibwiwe n’impanga ya Ferdinand Rutikanga.
Rutikanga Ferdinand wakunze kuvuga ko ari we watangije umukini w’iteramakofe mu Rwanda, yari amaze igihe afite uburwayi butandukanye burimo umuvuduko w’amaraso, impyiko ndetse na kanseri.
Amakuru avuga ko yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa tatu, aho yari iwe mu rugo aho atuye mu Murenge wa Ndera.
Rutikanga Ferdinand azwi kandi mu kuba yarakunda kubaza ibibazo mu biganiro byatambukaga mu bitangazamakuru by’umwihariko ibyabaga byatumiwemo umukuru w’Igihugu.
RADIOTV10