Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, no guhohotera uwatanze amakuru; bishingiye ku byo yavuze kuri Mutesi Jolly, yavuze ko na we yabitewe no kuganzwa n’amarangamutima, ariko ko mu busanzwe ntacyo apfa n’uyu wabaye Miss Rwanda.

Jean Paul Nkundineza unakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo ubwo yaburanaga ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Bimwe mu bishinjwa uyu munyamakuru, bishingiye ku byo yatangaje kuri YouTube, ubwo Urukiko Rukuru rwari rumaze guhamya ibyaha Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] rukamukatira gufungwa imyaka itanu.

Muri ibyo yavuze kuri Miss Jolly, avuga ko ari we wagize uruhare mu ijyanwa mu nkiko rya Prince Kid, yakoresheje amagambo yafashwe nk’aremereye ndetse nk’ibitutsi kuri uyu wabaye Miss Rwanda.

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yajuririye, Jean Paul Nkundineza ubwo yagaragazaga impamvu asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, yavuze ko ibyo yavuze kuri Miss Jolly, na we yabitewe n’amarangamutima yari yamuganjije.

Yavuze ko n’ikimenyimenyi, hari ibyo yakuye mu kiganiro cyari kimaze isaaha gitambutse kuri YouTube, akabona ko harimo ibyateza ibibazo, akaza kubikuramo.

Uyu munyamakuru avuga ko ubusanzwe ntacyo apfa na Miss Jolly ku buryo yamwibasira, ahubwo ko ibyo yamuvugagaho byose byabaga bishingiye ku byo yabaga yumvise mu maburanisha y’urubanza rwaregwamo Prince, ku buryo ubu ntaho azongera kuvuga uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda kuko uru rubanza rwarangiye.

 

Ibyo aregwa ngo ntibyari bikwiye kujya mu Nkiko

Jean Paul Nkundineza n’umwunganira mu mategeko, Me Jean Paul Ibambe, bagaragaje impamvu bifuza ko arekurwa, zirimo kuba ibyo ashinjwa atari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze, kuko ibyiswe ibyaha, ari amakosa y’umwuga, ubundi afite urwego ruyakurikirana.

Me Ibambe, yavuze ko Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwari rwanafashe icyemezo kuri aya makosa yaje kuba ibyaha ku mukiliya we, ndetse rubitangaho umurongo hagendewe ku mahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru.

Me Ibambe kandi na we yavuze ko ibyavugwaga n’umukiliya we, yabishingiraga ku byo yabaga yumviye mu maburanisha ndetse n’ibyo yakuraga mu bandi bantu bazi iby’urubanza rwaregwamo Prince Kid.

Me Ibambe yavuze ko umukiliya we yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ku buryo Urukiko rwagira ibyo rumutegeka nko kuba hafatirwa ibyangombwa bye by’inzira, kandi ko afite umwirondoro n’aho atuye hazwi, ku buryo nta mpungenge ko aramutse arekuwe byahungabanya imigendekere yo gukurikiranwa kwe.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cyafatiwe uregwa kigumaho, bwavuze ko ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru, ariko ko iyo bigize ibyaha, bidakuraho ko agomba kubikurikiranwaho.

Bwavuze ko atari ngombwa ko hategekwa ko Urukiko rugira ibyo rutegeka ngo uregwa arekurwe, kuko umushingamategeko yagaragaje impamvu zituma uregwa akurikiranwa afunze, kandi ko kuri Nkundineza, izo mpamvu zihari.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwapfundikiye uru rubanza rw’ubujurire, rukaba ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha tariki Indwi Ukuboza 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 9 =

Previous Post

Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

Next Post

Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.