Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda afitiye ubutumwa Abanyarwanda buganisha ku Mavubi

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda afitiye ubutumwa Abanyarwanda buganisha ku Mavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Scovia Mutesi arasaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira ikipe yabo Amavubi ifite umukino kuri uyu wa Kane, akavuga ko na we inkoko ari yo ngoma, kugira ngo aba bakinnyi bazakine bumva umurindi w’abafana kuko “ibakeneye nk’uko umwana akenera ibere rya nyina.”

Ni nyuma yuko abarimo abayobozi mu nzego za Leta no mu bigo bifite aho bihuriye n’Umupira w’Amaguru binjiye mu bukangurambaga, bwo gusaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Ikipe yabo ifite umukino na Libya kuri uyu wa Kane, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN).

Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema uri mu batanze ubutumwa bwo guhamagarira Abanyarwanda kuzajya gushyigikira ikipe yabo, yizeje Abanyarwanda ko ikipe yabo izabaha ibyishimo.

Mu butumwa bw’amashusho yafatiwe muri Sitade Amahoro ahazabera uyu mukino, Minisitiri Nyirishema yagize ati “Ikipe yacu Amavubi yiteguye gutsinda Libya ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ku kibuga cyacu. Ahasigaye ni ahacu kuza tukuzuza Amahoro tukabashyigikira.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Alphonse Munyantwari na we mu butumwa yari aherutse gutanga, yabwiye Abanyarwanda bose ko “turabatumiye, ikipe yacu Amavubi izakina n’ikipe ya Libya zihatanira kuzitabira imikino ya CAN. Mwese mwese muratumiwe. Gura itike yawe nonaho.”

Mu butumwa bukomeje gutangwa, umunyamakuru Mutesi Scovia na we yasabye Abanyarwanda kuzajya gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo Amavubi.

Mutesi Scovia na we wafashwe amashusho ari muri Sitade Amahoro, asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe yabo, kugira ngo bazayitize imbaraga na yo ibashe kubaha ibyishimo.

Yagize ati “Buri Munyarwanda, buri Muturarwanda wese ushobora kumva iyi video, ndabasabye rwose muzaze tujye gushyigikira ikipe y’Igihugu cyacu y’Amavubi, twese nk’abitsamuye, abato n’abakuru, abishoboye n’abatishoboye, iriya kipe iradukeneye nk’uko ureba umwana aba akeneye ibere rya nyina.”

Uyu munyamakuru avuga ko iyo abakinnyi bari mu kibuga bumva umurindi w’abafana babo, bibatera akanyabugabo, bikabongerera imbaraga, bityo ko Amavubi na yo akwiye gushyigikirwa kugira ngo yongere gukora amateka.

Ati “Ndabasabye, aba bakinnyi bacu b’Amavubi ntibazaze mu kibuga ngo basange birukankamo bonyine nk’uko byagenda bagiye mu mahanga. Twese tuzahurireyo kandi bizabe byiza ko twinjira kare guhera nko mu ma saa kumi.”

Kwinjira muri uyu mukino uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Libya kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri kuri Sitade Amahoro i Remera, itike ya macye ni 1 000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 8 =

Previous Post

Umugabo waguwe gitumo akora ibiyobyabwenge yanze kugorana yemera icyaha avuga icyabimuteraga

Next Post

BREAKING: RDF yagize icyo ivuga ku musirikare wayo wishe abantu batanu abarasiye mu Kabari

Related Posts

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda...

IZIHERUKA

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare
MU RWANDA

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

by radiotv10
09/01/2026
0

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umucungagereza yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu

BREAKING: RDF yagize icyo ivuga ku musirikare wayo wishe abantu batanu abarasiye mu Kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.