Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja Nino na we uzwi mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Miss Muyango wanamenyekanye muri Miss Rwanda, dore ko yegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda ya 2019, yakoreraga igitangazamakuru cyitwa Isibo byumwihariko kuri Televiziyo, mu kiganiro kizwi nka Take Over.
Iki kiganiro n’ubundi cy’imyidagaduro, ni na rwo rufunguzo rwa Muyango mu mwuga w’Itangazamakuru, yatangiye muri Mutarama 2023, kuko ari cyo yatangiriyeho muri uyu mwuga.
Amakuru y’isezera rya Muyango Claudine, yemejwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu gitangazamakuru Isibo TV na Radio, Christian Abayisenga wavuze ko Muyango Claudine yasezeye ku bw’izindi nshingano, ndetse ko ubuyobozi bwacyo bumushimira umusanzu yatanze mu iterambere ryacyo.
Uyu ushinzwe ibikorwa muri iki gitangazamakuru, yavuze ko bahise bakira umunyamakuru Nino waje gusimbura Muyango mu kiganiro Take Over kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Miss Muyango wasezeye Isibo TV na Radio, aherutse gutangiza ikiganiro kuri YouTube Channel yise ‘Who iS My Date Today?’ amaze gutumiramo ibyamamare bitandukanye, aho bagikora mu buryo bwo gukina, nk’abantu bakundana, basohokanye, ubundi akababaza ibibazo birimo n’ibyerecyeye imibereho yabo bwite iba ifitiwe amatsiko na benshi.




RADIOTV10











