Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

radiotv10by radiotv10
01/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Mike Karangwa wamenyenaye ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, yapfushije umwana we w’ubuheta.

Umwana wa Mike Karangwa yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025 azize uburwayi.

Mike Karangwa wagaragaje agahinda ko kubura umwana we wa kabiri, yavuze ko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyakwigendera yitabye Imana afite umwaka umwe n’amezi umunani, akaba ari umwana wa kabiri wa Mike Karangwa n’umugore we Isimbi Roselyne.

Mike Karangwa wagize ibyago, azwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, akaba afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda.

Yanyuze ku bitangazamakuru binyuranye birimo RADIOTV10 aho yakoranaga na bagenzi be ikiganiro cy’imyidagaduro kizwi nka Ten Tonight.

Azwi kandi mu irushanwa ry’ubwiza, rya Miss Rwanda aho yari umwe mu bakemurampaka baryo babazaga ibibazo iri rushanwa ryamaze guhagarikwa.

Uyu mugabo utagikunze kugaragara mu ruganda rw’itangazamakuru, uretse kuba afite ikiganiro akora kuri BTN TV, yamaze kwinjira mu bushabitsi bwo kugurisha imitungo nk’ibibanza n’amazu, no kubiranga bya kinyamwuga.

Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 8 =

Previous Post

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Next Post

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Related Posts

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

IZIHERUKA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?
MU RWANDA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y’u Rwanda na DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.