Umunyamakuru Mike Karangwa wamenyenaye ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, yapfushije umwana we w’ubuheta.
Umwana wa Mike Karangwa yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025 azize uburwayi.
Mike Karangwa wagaragaje agahinda ko kubura umwana we wa kabiri, yavuze ko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Nyakwigendera yitabye Imana afite umwaka umwe n’amezi umunani, akaba ari umwana wa kabiri wa Mike Karangwa n’umugore we Isimbi Roselyne.
Mike Karangwa wagize ibyago, azwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, akaba afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda.
Yanyuze ku bitangazamakuru binyuranye birimo RADIOTV10 aho yakoranaga na bagenzi be ikiganiro cy’imyidagaduro kizwi nka Ten Tonight.
Azwi kandi mu irushanwa ry’ubwiza, rya Miss Rwanda aho yari umwe mu bakemurampaka baryo babazaga ibibazo iri rushanwa ryamaze guhagarikwa.
Uyu mugabo utagikunze kugaragara mu ruganda rw’itangazamakuru, uretse kuba afite ikiganiro akora kuri BTN TV, yamaze kwinjira mu bushabitsi bwo kugurisha imitungo nk’ibibanza n’amazu, no kubiranga bya kinyamwuga.

RADIOTV10