Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu munyamakuru wanakoreye RADIOTV10, ubu yamaze kwinjira mu byo gukirikirana igura n’igurisha ry’abakinnyi, abazwi nk’aba-Agent bafasha abakinnyi n’amakipe mu igura n’igurishwa.
Abakinnyi 11 beza Antha:
Umunyezamu (GK): Mohamudu Mose uzwi nka Bebe Matunguru. Yanyuze mu makipe atandukanye nka Mityana FC, Express FC, Victors FC, SC Villa (Uganda), APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports. Ni umwe mu bafashije Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2004, ari na cyo rukumbi u Rwanda rwitabiriye.
Myugariro w’inyuma iburyo (RB): Saidi Ndabaniwe ukomoka mu Burundi, wakiniye Espoir FC, Prince Louis FC na Rayon Sports. Yigeze no guhamagarwa muri Rwanda FC.
Myugariro w’inyuma ibumoso (LB): Nyakwigendera Hamad Ndikumana uzwi nka Katauti. Yakiniye Rayon Sports, KV Turnhout, RSC Anderlecht, KV Mechelen, KAA Gent ndetse n’Amavubi.
Ba myugariro bo hagati (CB):
Karisa Claude: wakiniye Rayon Sports, Yanbian Aodong (China), K. Sint-Truidense V.V (Belgium), akanagira uruhare mu gufasha Amavubi kujya muri CAN 2004.
Didier Bizimana (Umurundi) wakiniye APR FC na Sportvereniging.
Umukinnyi ukina hagati yugarira (DM): Nyakwigendera Jeannot Witakenge (Umunyekongo). Afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Rayon Sports, yanakiniye APR FC, St Eloi Lupopo (DR Congo) na Inter Stars (Burundi).
Umukinnyi wo hagati (CM): Karissa Kase (Umunye-Congo) wakiniye Rayon Sports na Kiyovu Sports.
Umukinnyi wo hagati usatira (AM): Olivier Karekezi uzwi nka Dangerman. Yakiniye APR FC, Helsingborgs IF, Hamarkameratene, Östers IF, CA Bizertin, Trelleborgs FF na Råå IF. Ni we ufite ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse yanagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kugera muri CAN 2004.
Rutahizamu (CF): Jimmy Gatete, wamamaye cyane kubera igitego cyahesheje u Rwanda itike ya CAN 2004. Yakiniye Mukura VS, APR FC, Maritzburg United (South Africa), Rayon Sports, Police FC (Kenya) na St. George (Ethiopia).
Umukinnyi usatira aca ibumoso (LW): Tambwe Diouf wakiniye Marine FC, SC Kiyovu na Besiktas. Ni we mukinnyi wa mbere ukomoka mu Rwanda wakinnye mu cyiciro cya mbere i Burayi.
Usatira iburyo (RW): Jeremie Dusenge, wamenyekanye cyane muri Rayon Sports kandi akagira uruhare rukomeye mu gutwara CECAFA Kagame Cup Rayon sport yakuye hanze.
Umutoza w’ibihe byose
Antha abona Raoul Shungu (Umunyekongo) ari we mutoza w’ibihe byose mu batoje mu Rwanda. Uyu yanatoje Seychelles, Rayon Sports, Amavubi ndetse na St. Eloi Lupopo.



Aime Augustin
RADIOTV10