Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi we babana muri Canada.
Ni amafoto yasangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aho yagaragaje ari gusezerana n’umukunzi we Eugene, ndetse n’ibirori byakurikiye iki gikorwa.
Mu magambo aherekeje aya mafoto, Masinzo, yagize ati “Tariki 26/10/2025 twasezeranye imbere y’amategeko. Urukundo rwamaze kugera ku gihe cyarwo.”
Masinzo wamenyekanye akora kuri Radio Rwanda, azwi mu biganiro byasetsaga benshi byumwihariko yakoranaga na mugenzi we Robert Robert Cyubahiro Makena we ugikorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Uyu munyamakurukazi usigaye aba muri Canada, wahise wamamara akinjira mu mwuga w’itangazamakuru, azwiho kuba yarakoreshaga imvugo zikomeye, bamwe bavugaga ko ziteye isoni, ariko abandi bakazimukundira kuko yavugaga imvugo zigezweho mu rubyiruko.

RADIOTV10











