Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania araregwa ibyaha biremereye

radiotv10by radiotv10
11/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania araregwa ibyaha biremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Tundu Lissu uyobora ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, araregwa gushishikariza abaturage kwigomeka kuri gahunda za Leta byumwihariko z’amatora.

Tundu Lissu yagejejwe imbere y’Urukiko kumenyeshwa ibyaha aregwa bifitanye isano n’ubukangurambaga yatangije bugamije gusaba ko Itegeko Nshinga rya Tanzania rihindurwa byumwihariko ku bijyanye n’amatora.

Ni mu gihe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2025 hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse bikaba bivugwa ko uyu Munyapolitiki Tundu Lissu azahatana na Madamu Samia Suluhu Hassan uri ku butegetsi wo mu ishyaka rimaze igihe ku buetegetsi muri iki Gihugu cya Tanzania.

Tundu Lissu anenga uburyo amatora akorwa, agasaba ko habamo amavugurura, aho ubusabe bwe abunyuza mu bukangurambaga bwiswe ngo ‘Nta mavugurura, Nta matora’.

Muri ubu bukangurambaga bwe asaba abaturage kutazitabira amatora mu gihe hataba hakozwe amavugurura, ariko ku ruhande rwa Leta rukabifata nk’icyaha cyo kugumura rubanda.

Tundu Lissu asaba kandi ko hakorwa impinduka mu bijyanye n’akanama gashinzwe amatora muri Tanzania, kugira ngo yizere ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu buryo bunyuze mu mucyo.

Si rimwe cyangwa kabiri uyu munyapolitiki atawe muri yombi, kuko yagiye afungwa inshuro zinyuranye, akaba azwi kandi guhatana n’ubutegetsi bw’Ishyaka rimaze igihe ku butegetsi muri Tanzania rya CCM (Chama Cha Mapinduzi).

Mu mwaka wa 2017, ku butegetsi bwa nyakwigendera John Pombe Magufuli, Tundu Lissu bwo yasimbutse urupfu ubwo yaraswaga amasasu menshi ariko Imana igakinga akaboko, aho we yemeje ko ari igikorwa cyari cyateguwe n’ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Uko byagenze ngo umuturage ashake gutemesha umuhoro Umuyobozi muri Rutsiro

Next Post

Umukobwa ukekwaho kwicana ubugome uruhinja yari amaze kubyara hasobanuwe uko yabigenje

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Umukobwa ukekwaho kwicana ubugome uruhinja yari amaze kubyara hasobanuwe uko yabigenje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.