Raila Odinga uzwi mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, wanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yitabye Imana ku myaka 80.
Raila Odinga yapfiriye mu Buhindi mu mujyi wa Kochi uherereye mu majyaruguru y’iki Gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025.
Uyu munyapolitiki Raila Odinga yaguye mu Bitaro byo muri iki Gihugu cy’u Buhindi yajyanywemo byihuse kuri uyu wa Gatatu ku bw’ikibazo cy’umutima.
Uyu uzwi cyane kuba aza ku isonga mu banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika inshuro eshanu zose atsindwa.
Inshuro ebyiri muri izi yatsinzwemo amatora zakurikiwe n’imidugararo yashozwaga n’ababaga bamushyigikiye, ndetse yagiye inagwamo bamwe mu Banyakenya.
Nyuma y’amatora yabaye muri 2007 yari yatsinzwemo, yayoboye imyigaragambyo yashyize mu bibazo bya politiki Igihugu cya Kenya, aho icyo gihe abantu bagera mu 1 300 bahasize ubuzima.
RADIOTV10