Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Umunyarwanda waciye agahigo ku Isi mu mukino wa Cricket ntakiri umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

radiotv10by radiotv10
13/12/2024
in SIPORO
0
Umunyarwanda waciye agahigo ku Isi mu mukino wa Cricket ntakiri umukinnyi w’ikipe y’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Cricket wabigize umwuga, Dusingizimana Eric wigeze guca agahigo ku Isi ko kumara igihe kinini akina uyu mukino ubutaruhuka, yasezeye mu Ikipe y’Igihugu yakiniye imikino irenga 60.

Dusingizimana Eric w’imyaka 37 y’amavuko, yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi muri 2016 ubwo yamaraga amasaha 51 akina uyu mukino wa Cricket, ari na we wari ushyizeho aka gahigo ko kumara igihe kinini akina ubudahagarara.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma y’umukino wayihuje n’iya Uganda mu irushanwa rizwi nka ILT20 Continent Cup.

Nyuma y’uyu mukino, Dusingizimana Eric wari usanzwe ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yakorewe ibirori byo gusezera muri iyi kipe, yagiye afasha mu mikino inyuranye.

Asezeye mu ikipe y’Igihugu, ayikiniye imikino 62, ndetse yaranayitsindiye amanota 1 028, arimo 66 yatsinze mu mukino umwe wayihuje n’Ibirwa bya Seychelles, ari na yo menshi yatsinze mu mukino umwe.

Nubwo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana Eric azakomeza gukina nk’uwabigize umwuga, aho azakomeza gukina mu ikipe ye ya Right Guards asanzwe anabereye kapiteni.

Yashimiwe imbere ya bagenzi be

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 9 =

Previous Post

Igiteye amatsiko Bruce Melodie yateguje abantu mbere yo kubasogongeza album ye

Next Post

AMAKURU MASHYA: RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro inatangaza ibyo akurikiranyweho

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

AMAKURU MASHYA: RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro inatangaza ibyo akurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.