Umukinnyi wa Cricket wabigize umwuga, Dusingizimana Eric wigeze guca agahigo ku Isi ko kumara igihe kinini akina uyu mukino ubutaruhuka, yasezeye mu Ikipe y’Igihugu yakiniye imikino irenga 60.
Dusingizimana Eric w’imyaka 37 y’amavuko, yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi muri 2016 ubwo yamaraga amasaha 51 akina uyu mukino wa Cricket, ari na we wari ushyizeho aka gahigo ko kumara igihe kinini akina ubudahagarara.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma y’umukino wayihuje n’iya Uganda mu irushanwa rizwi nka ILT20 Continent Cup.
Nyuma y’uyu mukino, Dusingizimana Eric wari usanzwe ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yakorewe ibirori byo gusezera muri iyi kipe, yagiye afasha mu mikino inyuranye.
Asezeye mu ikipe y’Igihugu, ayikiniye imikino 62, ndetse yaranayitsindiye amanota 1 028, arimo 66 yatsinze mu mukino umwe wayihuje n’Ibirwa bya Seychelles, ari na yo menshi yatsinze mu mukino umwe.
Nubwo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana Eric azakomeza gukina nk’uwabigize umwuga, aho azakomeza gukina mu ikipe ye ya Right Guards asanzwe anabereye kapiteni.
RADIOTV10