Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuraperi wumunya-Mexique Dan Sur yitejeho imisatsi ya Zahabu

radiotv10by radiotv10
15/09/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuraperi wumunya-Mexique Dan Sur yitejeho imisatsi ya Zahabu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi wumuny-Mexique Dan Sur akomeje kuvugwa cyane nyuma yuko yitejeho imisatsi ya zahabu. Ni nyuma y’uko yagaragaye ku rubuga rwa Tiktok abwira abakunzi be ko yaje mu isura nshya kandi ngo urukundo rwa rwabo nirwo rwamuteye guhanga udushya turimo no gushyiraho iyi misatsi.

Ibyamamare bimenyereweho udushya nk’utu hari abo usanga barahinduje amenyo yayo cyangwa ibindi bice by’umubiri bagashyiraho akantu k’agaciro. Gusa ni ubwa mbere humvikanye umuntu uhindura umusatsi we yari asanganywe wose akawuzuza iminyururu ya zahabu, ubu noneho yahise asohora amashusho y’indirimbo ye nshya mu gihe abaganga cyane abita ku ndwara z’uruhu nabo batangiye ubushakashatsi ngo harebwe niba ibyo nta ngaruka mbi byagira ku mubiri cyane urubyiruko rutari ruke rumukurikira rwatangiye kuvuga ko rwanezezwa no kumera nkawe .

Mexican rapper Dan Sur creates buzz online as he adorns hair with gold  chain and diamonds

Umutwe n’akanwa ka Dan Sur kuzuye ibyuma

Uyu muraperi w’imyaka 23 y’amavuko bikekwa ko byamutwaye akayabo ka mamiliyoni y’amadorali ya Amerika (1,000,000 USD) ariko na none ngo ni ibintu byafashe amezi atari macye abagwa kuko byahereye muri Mata uyu mwaka ariko igiciro cy’izo serivise zo ntikiramenyekana.

Aganira n’ikinyamakuru “NME” yagize ati

“Mu by’ukuri icyo nashakaga ni ugukora ibintu bitandukanye kuko mbona buri wese ahindura ibara ryumusatsi we. Nizere ko nta muntu ugiye gutangira kunyigana ”

N’ubwo hataramenyekana niba koko ibyo avuga yarabikoze, abahanga mu bijyanye no kubaga bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku wabikoze n’ubwo bitamenyerewe henshi. Avuga ko byonyine kuba ibintu bikoze mu cyuma byakora ku ruhu bikagera no ku igufwa ritwikiriye ubwonko atari byiza kuko uburemere bwabyo bwatera gukomereka.

Mu gihe rero ku bwonko haba hari igice cyakomeretse bishobora no kuviramo urupfu uwabikoze nk’uko ikinyamakaru gikora inkuru z’ubuzima cya “YAHOO LIFE” cyabivuze.

Dan Sur Rapper Net Worth, Girlfriend, Wiki, Bio, Age, Got Gold Hair ImplantsMiliyoni imwe y’amadolari ya Amerika bivugwa ko yatikiriye ku mutwe wa Dan Sur

Ntabwo ari we wa mbere ukoze ibisa nk’ibi kuko muri uyu mwaka wa 2021 na bwo umuraperi w’Umunya merika Lil Uzi Vert yatoboje agahanga ke ashyirishamo ibuye rya Diamond bimuhagarara agera muri miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ntiharamenyekana niba koko uyu musore iminyururu yasimbuje imisatsi ye ari iya Zahabu ijana ku ijana, gusa hari abavuze ko n’ubwo byaba ari byo biba bidakwiye ko umuntu agera ho ashaka guhinduka 100% ahubwo ko ayo mafaranga yayifashisha mu bindi hakaba n’abavuga ko ntacyo bitwaye mu gihe cyose ayo ashora ari aye agomba kuyakorehsa ibyo ashaka kandi akabikorera ku mubiri we bwite yigengaho.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Abakora ubwikorezi bitabaje amagare barasaba gushyirirwaho impuzamashyirahamwe

Next Post

Tunisia yisubije igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinze Cameron, u Rwanda rusoza ku mwanya wa gatandatu

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tunisia yisubije igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinze Cameron, u Rwanda rusoza ku mwanya wa gatandatu

Tunisia yisubije igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinze Cameron, u Rwanda rusoza ku mwanya wa gatandatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.