Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa mu ntege ubuheta bwabo wavutse muri 2023 na we ukurikira imfura yabo yavutse muri 2022.
Inkuru yo kwibaruka kwa Rihanna yabaye kimomo kuri uyu wa Mbere tairki 05 Gicurasi 2025, ubwo bitabiraga ibirori bya Met Gala byabereye i New York, aho Rihanna yerekanye ko atwite inda y’ubuheture bwe.
Yabigaragaje mu myambaro itangaje y’umukara n’ikirere, bituma abantu bose bamukomera amashyi. A$AP Rocky, wari umwe mu bayoboye ibyo birori, yavuze ko bishimye cyane.
Umugabo wa Rihanna A$AP Rocky yagize ati “Birashimishije cyane… Igihe kirageze ngo abantu bamenye icyo twari turimo dutegura.”
Ibi bikomeje umuco w’uyu muryango wo gutangaza inkuru z’ingenzi mu buzima bwabo mu birori bikomeye. Rihanna yari yatangaje ko atwite umwana wa kabiri ubwo yari ku rubyiniro rwa Super Bowl mu 2023. Abana babo babiri ba mbere, RZA na Riot Rose, bavukiye mu 2022 no mu mpera za 2023.
Ibi birori bya Met Gala 2025 byitabiriwe na Rihanna akagaragarizamo ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu, byari bifite insanganyamatsiko ya “Superfine: Tailoring Black Style” ishimangira umuco n’imideli by’Abirabura, by’umwihariko imyambarire y’abagabo. Rihanna yabaye umwe mu byamamare byigaragaje cyane muri uwo mugoroba.
Blandy Star
RADIOTV10