Umugabo w’Umushinwa wagaragaye mu mashusho yasakaye mu mpera za Kanama 2021 akubita Abanyarwanda, yahamijwe kubakorera iyicarubozo, akatirwa gufungwa imyaka 20.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Kanama 2021, yagaragazaga umugabo w’umunyamahanga ari gukubita abagabo b’Abanyarwanda abaziza ko bamwibye.
Ibi Byabereye mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD.
Nyuma y’aya mashusho, umushinwa witwa Shujun Sun yatawe muri yombi ndetse n’abandi banyarwanda barimo Renzaho Alexis wari ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano muri iyi kompanyi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije urubanza ruregwamo uyu Mushinwa Shujun Sun n’aba Banyarwanda, rwasomye umwanzuro warwo.
Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko Shujun Sun yakoze icyaha cy’iyicarubozo agikoreye Abanyarwanda Niyomukiza Azarias, Bihoyiki Deo na Ngendahimana Gratien.
Urukiko rwategetse ko uyu munyamahanga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Renzaho Alexis we yahanishijwe gufungwa imyaka 12, naho Nsanzimana Leonidas we ahanagurwaho icyaha.
Urukiko rwemeje ko aba babiri [Shujun Sun na Renzaho Alexis] bafatanya mu kwishyura indishyi z’akababaro abakubiswe buri wese bakamwishyura Miliyoni 2,5 Frw.
Mu iburana, Shujun Sun yemereye urukiko ko yakubise aba Banyarwanda ariko ko yabitewe n’ubujura yakorerwaga bw’amabuye y’agaciro ya kompanyi ye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mushinwa yari yarashinze igiti cy’umusaraba avuga ko azajya agikubitiraho umuntu wese azafata yigendagendesha hafi aho n’undi wese azafatira mu cyuho amwiba amabuye y’agaciro.
Yavugaga ko icyo ari igihano yageneye abajura kugira ngo bacike ku ngeso yo kwiba, Ubushinjacyaha bukavuga ko mu Rwanda hari inzego ndetse n’amategeko bityo ko kwihanira bitemewe.
Amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yifashishijwe n’Ubushinjacyaha bugaragaza iyicarubozi uyu mushinwa yakorewe bariya Banyarwanda ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abakubiswe n’ibyavuye mu isuzuma bakorewe kwa muganga.
Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabiye uyu mushinwa igihano cyo gufungwa imyaka 20 ari na cyo cyemejwe n’Urukiko rwaburanishije uru rubanza.
Ubwo ariya mashusho yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yamaganye iki gikorwa, yizeza inzego z’ubutabera zo mu Rwanda ubufasha bwo kugira ngo uyu mugabo akurikiranwe.
RADIOTV10