Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel uri mu buyobozi bw’ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC mu guhangana na M23, wafashwe n’uyu mutwe, avuga ko yatangariye uburyo wubahiriza uburenganzira, ndetse anemeza ko igisirikare cya Congo gikorana n’imitwe irimo FDLR.
Umutwe wa M23 werekanye abantu umunani (8) bo mu nzego z’umutekano za Congo barimo abasirikare 7 n’umupolisi umwe bafatiwe ku rugamba barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien wari umwe mu bayoboye abasirikare ba FARDC bari guhangana n’uyu mutwe aho yari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya 213.
Muri iki gikorwa cyo kwerekana aba basirikare cyakozwe n’abarwanyi bakuru muri M23 barimo umuvugizi wayo, Maj Willy Ngoma, uyu musirikare wa FARDC yatangiyemo ubutumwa.
Yavuze ko na we ubwe yatanguwe n’uburyo yabonye uyu mutwe wa M23 amaze iminshi ahangana na wo, kuko “nasanze wubahiriza uburenganzira mu by’intambara.”
Yagize ati “Hari ibishinjwa uyu mutwe ariko kuva nagera aha, nabonye ugerageza kubahirizwa uburenganzira bw’intambara.”
Ibi abishingira ku kuba kuva yagafatirwa i Kibumba mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, kugeza ubwo yerekanwaga, nta n’uwari wamuriye urwara, ahubwo ko yarindiwe umutekano.
Yemeye ko FARDC ifitanye imikoranire n’imitwe irimo FDLR irwanya u Rwanda, akavuga ko byumwihariko uyu mutwe bakorana mu bijyanye n’ubutasi ndetse no mu bikorwa bimwe bya gisirikare.
Muri aba basirikare berekanywe; kandi harimo abiyemeje gutera umugongo FARDC bakiyunga kuri M23, na bo banashimye ko uko batekerezaga umutwe wa M23 ari ko bawusanze kuko babonye ko wubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanira ubw’abaturage.
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko icyo uharanira ari iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaturage yaba abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ubw’abandi Banyekongo bose.
RADIOTV10