Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha ashinjwa cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bitewe n’amashusho ye yakwirakwiye agaragaza asomana n’umukunzi we, yambaye impuzankano ya gisirikare.
Amashusho n’amafoto by’uyu musirikare, byafatiwe muri studio, byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mu Adjudante muri FARDC yifotoje n’umukunzi we yambaye impuzankano ya gisirikare.
Ni amafoto bivugwa ko yafashwe bitegura gukora ubukwe, nk’ayo guteguza inshuti n’imiryango yabo, ku gikorwa cy’ingenzi bafite, akaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga.
Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 10, cyasabwe n’Ubushinjacyaha nyuma yuko Yannick Kayembe, gafotozi wo muri studio yifotorejwemo n’uyu musirikare n’umukunzi iherereye muri Komini ya Kalamu, we na we abanje gukorerwa ibazwa.
Uyu gafotozi yiyemereye ko ari we washyize hanze ariya mashusho agaragaza uyu musirikare ari gusomana n’umukunzi we agasamirwa hejuru ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko yabikoze atabiherewe uburenganzira n’uyu musirikare.
Abanyamategeko bunganira uregwa, basabye ko umukiliya wabo agirwa umwere kuko nta ruhare yagize mu gutuma ariya mafoto n’amashusho bijya hanze, kandi ko atari abizi ko byagiye hanze.
Uruhande rw’abanyamategeko bunganira uyu musirikare, bavuga ko ibyakozwe n’umukiliya wabo, ari ubuzima bwe bwite, atari inshingano za gisirikare.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari buhagarariwe na Sous-Lieutenant Lisalama, yavuze ko atari rimwe cyangwa kabiri uyu musirikare Adjudante Ebabi ashyize hanze amafoto yambaye impuzankano ya gisirikare, byumwihariko ko yakunze kubikora kuri konti zinyuranye z’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, kandi ko zari ize.
Uyu Mushinjacyaha yavuze ko uregwa yasibye amashusho menshi yari yarashyize hanze, ubwo yatabwaga muri yombi tariki 19 Ukwkaira 2025.
Ubushinjacyaha kandi bwamaganye ibyatangajwe n’uriya gafotozi, buvuga ko bigamije gushinjura uregwa kugira ngo adahamwa n’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare.


RADIOTV10










