Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in AMAHANGA
0
Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo muri Uganda w’imyaka 21 y’amavuko, yakatiwe gufunguwa amezi 32 ahamijwe gutuka Perezida Yoweri Museveni, abinyujije mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Uyu musore witwa Emmanuel Nabugodi yasomewe icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Mbere nyuma yuko yari yaburanye mu cyumweru gishize anemera ibyaha bine yakekwagaho birimo gukoresha imvugo z’urwango ndetse no kwandagaza Perezida w’Igihugu.

Uyu Nabugodi yakoreshaga urubuga nkoranyambaga rufite abamukurikira ibihumbi 20, aho yatangaje amashusho yatumye ajyanwa mu rukiko aho yavugaga amagambo yo kubahuka Museveni.

Ni mu gihe amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, akomeje kwamagana ibi bihano bihabwa abantu nk’aba, avuga ko ari uguhonyora uburenganzira bw’abantu bwo kwisanzura mu gutanga ibitegerezo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, uwitwa Edward Awebwa na we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu kubera ibyaha nk’ibi byahamijwe Nabugodi, aho na we yari yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Abandi bantu batatu na bo bategereje kuburanishwa kubera ibyaha bashinjwa gukorera ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Umucamanza w’Urukiko rwa Entebbe, Stellah Maris Amabilis yasomaga icyemezo ku byaha byashinjwaga Nabugodi, yavuze ko iki gihano cyo gufungwa amezi 32 ari nka gasopo yo guha abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abantu barimo na Perezida.

Yagize ati “Urukiko rwizeye ko igihe uwahamijwe icyaha azaba asohotse muri Gereza, azaba yarabonye isomo ko kwibasira abantu abyita gutangaza amakuru, ari bibi.”

Umucamanza kandi yavuze ko uyu wakatiwe, afite ibyumweru bibiri (iminsi 14) yo kujurira iki cyemezo cyo gufungwa amezi 32.

Yahanwe hagendewe ku itegeko ryo muri 2022 ritavuzweho rumwe, rivuga ku guhana abakoresha nabi mudasobwa, aho iri tegeko rivuga ko umuntu wandika, wohereza cyangwa ukwirakwiza amakuru akoresheje mudasobwa, byibasira cyangwa bitesha agaciro cyangwa asaba umuntu ruswa, cyangwa amwibasira agendeye ku bwoko, idini cyanwa igitsinda cye, aba akoze icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + nine =

Previous Post

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Next Post

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.