Umusore w’Umunya-Kenya w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 ufite abuzukuru 20 akaba yaramusabye kuzamukwa inka 12. Bombi bavuga ko buri umwe yimariyemo undi.
Uyu musore witwa Muima yavuze ko yiteguye kwibanira n’umukunzi we Thereza w’imyaka 85 n’ubwo amubereye nyirakuru.
Mu kiganiro yagiranye na Afrimax English, Muima yavuze ko Thereza yatangiye kumwita umugabo we kuva batangira urugendo rw’urukundo rwabo.
Yagize ati “Aya ni yo mahitamo yanjye. Uyu ni umunezero wanjye nk’uko abandi nabo bafite ababo.”
Agaruka ku bakomeje kumutwama ko akoze amahano, Muima yagize ati “Mbere yo gushimisha abantu banza wishimishe wowe ubwawe, nafashe icyemezo ntawe mbanje kugisha inama rero nibandekere amahitamo.”
Nyuma yo kuba Thereza w’imyaka 85 yeretse umuryango we umusore bagiye kurushingana, bombi bagaragaje ko biteguye gukora indi mihango yo kubana ndetse ko bamusabye gukwa Inka 12 ndetse ko yiteguye kuzitanga ubundi bagakora ubukwe bunogeye ijisho.
Thereza asanzwe afite abana umunani n’abuzukuru 20, na we yavuze ko yishimiye kuba agiye kurushingana n’uyu musore.
Yagize ati “Mfite abana umunani n’abuzukuru 20. Ugereranyije n’imyaka y’umukunzi wanjye, yakabaye umwuzukuru wanjye wa gatanu. Arankunda nanjye ndamukunda. Niteguye kwambara agatimba n’impeta.”
Mu mashusho ya Afrimaz English, aba bombi bagaragara bahuje urugwiro umusore atamika umukunzi we ibyo kurya ndetse bakanyuzamo bagasomana umunwa ku wundi.
RADIOTV10