Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Karongi, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 21 nyuma yo gutwika amafaranga 2 500 Frw n’ibindi bikoresho birimo amajerekani.
Uyu musore witwa Eric Niyomwungeri wo mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Gashashi mu Murenge wa Gashari, yafashwe nyuma yo gutwika ibyo bikoresho birimo ayo mafaranga, inkweto za mushiki we ndetse n’ibikoresho byubatse iwabo birimo urugi.
Amakuru atangwa n’abaturanyi b’umuryango w’uyu musore, bavuga ko batazi icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ariko ko bakeka ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko atari ubwa imbere ibintu nk’ibi bibaye muri uyu Murenge wa Gashari, dore ko hari undi wigeze kwangiza miliyoni 3 Frw.
Bavuga ko uyu musore yari amaze ibyumweru bibiri avuye mu Mujyi wa Kigali aho yabaga, agaruka kubana n’umuryango we muri kariya gace.
Umwe yagize ati “Ntituzi niba hari ikibazo cyo mu mutwe yaba afite cyangwa niba yaravanye i Kigali ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge akaba ari byo bimukoresha.”
Ubwo yari amaze gutwika ibyo bikoresho, uyu musore yashatse gucika, abaturage bamwirukaho baramufata bamushyikiriza RIB kuri Sitasiyo ya Gashari.
Uyu muturage wataze amakuru, yakomeje agira ati “Ntiyavuga ijambo na rimwe ngo abe yavuga icyabimuteye, iperereza ry’Ubugenzacyaha ni ryo rizatwereka ukuri.”
Abatuye muri aka gace bavuga ko mu myaka itanu ishize, hari undi muturage wo muri uyu Murenge wacagaguye miliyoni 3 Frw, aho afatiwe bagiye kumusuzuma basanga afite ikibazo cyo mu mutwe.
Umuturage ati “Niba n’uyu cyaba ari cyo kibazo afite ntitubizi tuzabihabwa n’inzego zibishinzwe nizimara kubikurikirana.”
Amakuru y’uyu musore watwitse ariya mafaranga 2 500 Frw, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, Niyigena Afisa, wavuze ko hari gukorwa isuzuma dore ko uyu musore yanze kugira icyo avuga.
Yagize ati “abo babana mu rugo babyutse basanga amafaranga yayatwitse, ababonye ariruka ariko baratabaza, abaturanyi baraza baramufata.”
Uyu muyobozi avuga ko bafashe icyemezo cyo kumushyikiriza RIB, kuko kwangiza amafaranga bisanzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo bakaba babihariye inzego z’ubutabera ngo zibikurikirane.

RADIOTV10