Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka n’iyi kipe.
Uyu mugabo wari umaze iminsi avugwa ko ari we ugomba kuba umutoza mushya wa Rayon, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, yakirwa n’abasanzwe bazwi mu ikipe ya Rayon barimo umuvugizi w’abafana bayo, Wasili, ndetse na Irambona Eric usanzwe ari mu buyobozi bw’ubutoza bw’iyi kipe.
Bruno Ferry akigera mu Rwanda, yirinze kugira byinshi atangaza, gusa avuga ko azanywe no gufasha iyi kipe kwitwara neza mu marushanwa yose.
Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano. Nta byinshi navuga aka kanya, gusa niteguye gukorana amateka n’iyi kipe.”
Uyu mutoza afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 mu gutoza no kuyobora amakipe mu Burayi no muri Afurika. Ferry yatangiye umwuga we muri 2001 atoza ES Thaon mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza muri ES Golbey na ÉF Bastia.
Mu 2010, yerekeje muri Afurika aho yagizwe Sporting Director wa AS Dakar Sacré-Cœur muri Senegal. Nyuma y’imyaka ine, yasubiye mu Bufaransa muri Louhans-Cuiseaux FC, ariko mu 2015 akomereza urugendo rwe muri Afurika ubwo yinjiraga muri Accra Lions FC yo muri Ghana nk’umutoza mukuru.


RADIOTV10











