Friday, October 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yo gutandukana na Etincelles FC yari yatangiyemo akazi, umutoza Innocent Seninga ku nshuro ya kabiri yerekeje muri Djibouti asinyira AS Port FC.

Tariki 15 Nyakanga 2025 nibwo Seninga Innocent yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Etincelles FC yo kuyitoza uyu mwaka w’imikino 2025-26, ariko nyuma y’iminsi 20 gusa yahise atandukana na yo ayishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano kuko hari amafaranga Miliyoni n’igice (1 500 000 Frw) yagombaga guhabwa mbere yo gutangira akazi “Recruitment fee” yari yarategereje araheba.

Seninga yahagurutse i Kigali kuwa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025 ajya muri Djibouti aho yageze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Akihagera yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS PORT.

Ni ku nshuro ya kabiri agiye gutoza muri Djibouti kuko mu mwaka ushize w’imikino 2024-2025 yari yatoje FC Gendermerie gusa ntabwo yayitinzemo.

AS PORT agiye gutoza izakina irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’Ibihugu iwayo, CAF Confederation Cup aho izakina na KMKM FC yo muri Zanzibar mu ijonjora ry’ibanze. Imikino ibanza iteganyijwe hagati ya tariki 19 na 21 Nzeri 2025.

Abaye undi Munyarwanda ugiye gutoza hanze nyuma ya Mashami Vincent watozaga Police FC umwaka ushize w’imikino ubu wamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania.

Mbere ya AS PORT, Seninga yatoje andi makipe anyuranye yo mu Rwanda arimo; Police FC, Etincelles, Sunrise FC, Musanze FC, Isonga FC yanabaye umutoza wungirije w’Amavubi mu bihe binyuranye

Roben NGABO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 7 =

Previous Post

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Next Post

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Related Posts

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

by radiotv10
03/10/2025
0

Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF...

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

by radiotv10
02/10/2025
0

Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba...

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

by radiotv10
01/10/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere w’ijonjora ribanza, itsindiwe i Kigali...

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

by radiotv10
30/09/2025
1

Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, yavuze ko nta bwoba batewe no kuba bagiye guhura n’ikipe ya Pyramids FC ubu...

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

by radiotv10
30/09/2025
0

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku ari mu gahinda k’urupfu rw’umubyeyi we Roger Menama Lukaku na we wakinnye ruhago unafite ibigwi muri...

IZIHERUKA

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
MU RWANDA

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.