Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, Darko Novic, nyuma y’umukino wayihuje na mucyeba wayo, Rayon Sports, yavuze ko Muhire Kevin ari we mukinnyi wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League wahuje ikipe ya APR FC na Rayon sports kuri iki Cyumweru kuri Sitade Amahoro warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Nyuma y’uyu mukino wari uryoheye ijisho ariko utabonetsemo igitego, mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza wa APR FC Darko Novic yemeje ko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ari we mukinnyi ufite ubuhanga ku kirenge muri shampiyona yose.

Yagize ati “Sinshobora kuvuga izina rimwe, ushobora kuvuga umurongo wacu w’inyuma wugarira wakoze akazi gakomeye kandi katoroshye, cyane cyane mu gihe uwo duhanganye yabaga yabonye imipira y’imiterekano.”

Darko Novic avuga ko ikipe ya Rayon Sports, ifite abakinnyi barebare kandi bafite ubuhanga mu gusatira izamu byumwihariko ari na ho yehereye agaruka kuri Muhire Kevin.

Ati “Ntabwo byoroshye kubarinda ku gusatira ndetse bafite nimero 11 nibagiwe izina rye. Izina ni irihe? (bahita bamwibutsa ko ari Muhire Kevin), yego birashoboka ko ari we mukinnyi mwiza ku kirenge muri shampiyona, ku buryo atera imipira y’imiterekano ndetse nanabibwiye umunyezamu wanjye.”

Nyuma y’umunsi wa 20 wa Shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 ikaba ikurikiwe na APR FC ifite amanota 42.

Darko Novic avuga ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Rwanda

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 19 =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye

Next Post

Hamenyekanye ibyari byanditse ku kandiko kohererejwe Muhire Kevin wa Rayon mu kibuga

Related Posts

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibyari byanditse ku kandiko kohererejwe Muhire Kevin wa Rayon mu kibuga

Hamenyekanye ibyari byanditse ku kandiko kohererejwe Muhire Kevin wa Rayon mu kibuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.