Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuvugabutumwa wavuzweho cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzikazi bwa mbere yabivuzeho

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umuvugabutumwa wavuzweho cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzikazi bwa mbere yabivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa film akaba n’umuvugabutumwa Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wagarutsweho cyane ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava, nyuma y’amezi atanu adakoma, yavuze birambuye ku byo yavuzweho, anasubiza abamwijunditse.

Uyu mugabo wari usanzwe agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro yakoraga kuri YouTube, yari amaze amezi atanu adakoma nyuma yo gukora ubukwe, bwabaye muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.

Ni ubukwe bwagarutsweho cyane, yaba mbere yabwo ndetse na nyuma yabwo, aho bamwe bavugaga ko batumva uko Annette Murava yemeye kurushingana na Bishop Gafaranga wari usanzwe afite umugore n’abana.

Nanone kandi bwagarutsweho cyane kuko ubwo bwabaga, nta muntu utaratumiwe wigeze abasha kubukandagiramo ndetse n’abo mu muryango we bagiye bavuga ko basubijwe inyuma.

Mu kiganiro cya mbere, Gafaranga yongeye kugaragaramo kuri YouTube yagiranye na Channel yitwa MIE Empire, yavuze ko abafashe nabi ibyo gushyingiranwa na Annette Murava, batasobanukirwa ijambo ry’Imana n’igeno ryayo.

Gafaranga yavuze ko kuba yaratandukanye n’umugore wa mbere, agashakana na Annette Murava, ari igeno ry’Imana kandi ko nta nka yaciye amabere kuko na Dawidi wo muri Bibiliya yari yarashatse abagore benshi.

Kuba atarakunze kuvuga kuri ibi byose yanyuzemo, yashaka kubiharira igihe kuko ari cyo mucamanza wa byose, kuko hari n’abamuvugaga icyo gihe, ubu na bo bari kuvugwa.

Ati “Uzasanga abantu barimo kumvuga muri bya bihe, barabivuyemo mbere yanjye, kandi nshobora no kukwereka ababigiyemo nyuma yanjye binamereye nabi ubu. Hari abatumiwe baransesengura, ubu tuvugana na bo bari gusesengurwa.”

Avuga ko ikibabaje ariko uko abamuvugaga ari n’abatamuzi batazi n’ingorane yanyuzemo, ari na zo zatumye afata icyemezo yafashe.

Ariko nanone ngo kuba yaravuzwe, cyari igihe cyabyo kandi atagombaga kugisimbuka. Ati “Niba nari ndi mu gihe cyo kuvugwa, icyo gihe cyagombaga kwirwanaho kigashaka n’abamvuga.”

Avuga ko ubukwe bwe butatunguranye nk’uko byakunze kuvugwa, ati “Ntabwo ubukwe bwanjye bwatunguranye. Bwarateguwe, kandi ubukwe bwanjye bwateguwe n’umuryango n’inshuti […] umuhango wose ukorerwa umukobwa cyangwa umusore, warabaye, kandi uba hajemo abantu.”

Abajijwe igihe yamaze akundana na Annette Murava, Gafaranga yavuze ko ibyo ari ubuzima bwite, ariko ko mbere y’uko bakundana hari n’abandi yari yabanje kugerageza, bityo ko ntaho ahuriye n’isenyuka ry’urugo rwe rwa mbere nk’uko hari ababivuze.

Ati “Mbere y’uko nkunda Annette Murava, hari abandi bakobwa naterese mbere benshi kandi na bo nifuzaga ko twabana.”

Gafaranga avuga ko ari na we wanateye intambwe akegera Annette Murava kugira ngo binjirane mu rukundo rwaje no kuvamo urwo kubana.

Bishop Gafaranga yongeye kugaragara mu biganiro nyuma y’amezi atanu
Annette Murava bashyingiranywe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + ten =

Previous Post

Abarimu bane batawe muri yombi bakekwaho gufasha umunyeshuri igikorwa kigize icyaha

Next Post

Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Hasonuwe birambuye uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza hafi Miliyari 100Frw
MU RWANDA

Hasonuwe birambuye uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza hafi Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasonuwe birambuye uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza hafi Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.