Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

radiotv10by radiotv10
29/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w’Igisirikare cy’iki Gihugu-FARDC, yahagaritswe na Perezida Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, nyuma yo gutangaza amagambo yuzuye ingengabitekerezo.

Ni amakuru yaramutse avugwa n’Ibitangazamakuru binyuranye byo muri DRC mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza, nyuma y’iminsi ibiri gusa uyu Mujenerali wavugiraga FARDC avuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe, bisaba kwitonda.”

Itangazamakuru ryo muri Congo, rivuga ko “Major General Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), yahagaritswe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.”

Itangazamakuru rivuga ko iki cyemezo kije nyuma y’amagambo yatangajwe ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho uyu Mujenerani atangarije kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) ariya magambo.

Ibiro Ntaramakuru byo muri Congo ACP.Cd bivuga ko “Umuvugizi w’Ingabo yahagaritswe kubera amagambo agamije kuvangura ubwoko bw’Abatutsi.”

Umwe mu basirikare bakuru muri FARDC, mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yemereye ACP ko Maj Gen Sylvain Ekenge yahagaritswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Ariya magambo yatangajwe na Maj Gen Sylvain Ekenge, yari yamaganiwe kure n’abantu mu ngeri zinyuranye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko uyu Mujenerali yagaruye amategeko 10 y’Abahutu ari mu bikoresho byifashishijwe n’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri Ndungirehe yari yavuze ko ibintu nk’ibi bidakwiye mu gihe nk’iki abantu bari kwizihiza iminsi mikuru irimo na Noheli, ubundi yagombye kuba igihe cyo kubiba amahoro n’urukundo, ariko uriya musirikare akaba yagikoresheje abiba urwango.

Ariya magambo kandi yamaganywe na Maxime Prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi buzi amateka yaranze aka karere dore ko bwakoronije Congo, aho yavuze ko yababajwe cyane na biriya byatangajwe na Maj Gen Ekenge .

Maxime Prevot yagize ati “Ibi ntibikwiye na gato gukorwa n’uhagarariye inzego. Mbyamaganye nivuye inyuma, imvugo zose zibiba urwango zikwiye kwamaganirwa kure.”

Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, Manzi Willy na we yamaganye iriya mvugo, avuga ko bidakwiye kuba umuntu nk’uriya uri mu mwanya nk’uwe, asaba Abanyekongo kudashakana n’Abatutsi, avuga ko ari ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 ryashinzwe rigamije kurwanya akarengane n’ivangura bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, na we yamaganye iriya mvugo, avuga ko ishimangira umugambi w’ubutegetsi bwa Congo wo kuva cyera ugamije gukorera Jenoside Abanyekongo bo muri buriya bwoko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 4 =

Previous Post

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Related Posts

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

by radiotv10
29/12/2025
0

Reports from the Democratic Republic of Congo indicate that Major General Sylvain Ekenge, the Spokesperson of the Armed Forces of...

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
29/12/2025
0

Abantu banyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, bamaganye imvugo yuzuye ingengabitekerezo mbi y’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu muhanda wa Goma-Rutshuru werecyeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 baguye mu gico cy’inyeshyamba za Wazalendo...

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

by radiotv10
26/12/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yatangaje ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yagabye igitero simusiga ku...

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

by radiotv10
26/12/2025
0

The President of the United States of America, Donald Trump, has confirmed that, in his capacity as Commander-in-Chief of the...

IZIHERUKA

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi
AMAHANGA

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

by radiotv10
29/12/2025
0

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

29/12/2025
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

28/12/2025
Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

28/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.