Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Umuryango Mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) uharanira Uburenganzira bwa Muntu kubera ibyo watangaje ku Rwanda, avuga ko ntaho bihuriye n’inshingano zawo, ahubwo ko ibyo wakabaye utangaza by’ibibera muri DRC ubitera umugongo.
Ni nyuma yuko uyu Muryango ‘Human Rights Watch’ (HRW) uvuze ko imva zo mu irimbi rya Gisirikare rya Kanombe, zabaye nyinshi ngo kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu Muryango wakunze gushinja u Rwanda ibinyoma mu bihe bitandukanye, uzamura n’ubundi amakuru anyuranye n’ukuri, ushaka kugaragaza ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye ku rugamba rwo gufasha AFC/M23 ubwo iri huriro ryafataga umujyi wa Goma na Bukavu.
Ni ibirego by’ibinyoma u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure, ruvuga ko nta musirikare warwo wageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ririya huriro rigizwe n’Abanyekongo bahagurukiye kurwanya akarengane kakunze gukorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, n’ubu bagikomeje kwicwa umunsi ku wundi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe na HRW, yagaragaje ko uyu Muryango uharanira uburenganzira bwa muntu watandukiriye.
Yagize ati “Ni mu buhe buryo kugaragaza amarimbi yo mu Rwanda nk’uku, byabaye ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu?”
Yolande Makolo yakomeje agaragaza uyu muryango urangwa no gutangaza amakuru y’Ibinyoma atarimo n’icyubahiro, ugamije gushitura abantu.
Uyu Muryango kandi washyize hanze ifoto uvuga ko yafashwe n’icyogajuru cyawo muri Mutarama 2022, igaragaza ngo irimbi rya Gisirikare rya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Yolande Makolo yakomeje agira ati “Kuki iri koranabuhanga mutarikoresha mugaragaza ibisasu bikomeje kuraswa mu bice by’Abanyamulenge bikorwa na FARDC, no kwerekana abasirikare ibihumbi n’ibihumbi b’u Burundi bambukiranya umupaka bajya muri Kivu y’Epfo gufasha FARDC n’inyeshyamba zikora amarorerwa za Wazalendo, bari kwica abasivile? Cyangwa ni HRW iri guhishira ibi bitero bikomeje kugabwa, witwikiriye umutaka wo gukomeza gusubiramo ibinyoma byegekwa ku Rwanda?”
Uyu Muryango wakunze gutangaza amakuru y’ibinyoma ku Rwanda, byumwihariko aho wigeze kugaragaza ibyo uvuga ko ari akarengane kakorerwaga Abanyarwanda, ariko benshi bakawunyomoza, bagaragaza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira imbere inyungu z’abaturage, kandi ko ntacyo bashinja Leta itabakorera mu bushobozi ifite.
RADIOTV10