Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi muri RCA yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 100.000Frw we yitaga ‘agashimwe’

radiotv10by radiotv10
07/03/2022
in MU RWANDA
0
Umuyobozi muri RCA yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 100.000Frw we yitaga ‘agashimwe’

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Umugenzuzi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kwaka ruswa y’ibihumbi 200 Frw nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ibihumbi 100 Frw we yitaga agashimwe.

Uyu mukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’amakoperative, yafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu aho yafashwe ari kwakira ibihumbi 100 Frw mu gihe yari yaramaze kwakira andi ibihumbi 100 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamutaye muri yombi, rwemeje aya makuru yo guta muri yombi uyu muyobozi muri RCA, ubu akaba afungiye kuri station y’uru rwego ya Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’amakoperative, yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru.

Yaboneyeho gushimira abakomeje gutanga amakuru ku iki cyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu, asaba n’abandi kujya batungira agatoki inzego abantu nk’aba.

Itegeko rishya ryerekeye kurwanya ruswa, rigena ko utanze amakuru kuri iki cyaha, atabihanirwa kabone nubwo we aba yatanze iyo ruswa ariko agahita abimenyesha inzego mu gihe mbere yaba uwabaga yayitanze ndetse n’uwayakiriye, bombi bakurikiranwaga kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 9 =

Previous Post

Dodo zizamuka gute turi mu gihe cy’Imvura?- Minisitiri yemeje ko hari abacuruzi buririye ku bibazo

Next Post

MTN yorohereje abakiliya bayo bari muri Ukraine ubu barabasha kuvugana n’ababo ku buntu

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

MTN yorohereje abakiliya bayo bari muri Ukraine ubu barabasha kuvugana n’ababo ku buntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.