Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
27/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bashinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabo kubafungira mu biro by’Akagari, uyu muyobozi yatawe muri yombi.

Banyangiriki Alphonse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, yari amaze iminsi atungwa agatoki n’abaturage ko abafungira mu Biro by’Akagari kandi nta mpamvu ifatika ituma abafunga.

Umwe mu batunga agatoki uyu muyobozi, ni uvuga ko yatemye igiti kikagwa mu bwatsi bw’amatungo bw’urubingo, agahita amufungira mu biro by’Akagari.

Mu minsi ishize kandi bamwe mu baturage babwiye RADIOTV10 ko uyu muyobozi w’Akagari ka Kizura abafungira aha hantu hatemewe, ndetse ko hari abashobora kumaramo icyumweru.

Aba baturage bavugaga ko n’iyo agiye kubarekura, bagomba kubanza kwishyura amafaranga agahabwa uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari kandi ntagire ahantu yandikwa.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo bwavugaga ko ibivugwa n’aba baturage, biramutse ari ukuri byaba ari urugomo rukorerwa abaturage bityo ko bigiye gukurikiranwa.

Amakuru ahari ubu, yemeza ko Banyangiriki yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe kuri ibi avugwaho n’abaturage binyuranyije n’amategeko.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ifungwa ry’uyu Muyobozi, ryanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, wavuze ko ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuko hari ibyo agomba gusobanura.

Abaturage bari babwiye RADIOTV10 ko babangamiwe n’ibyo bakorerwa na Gitifu wabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 13 =

Previous Post

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Next Post

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Related Posts

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

IZIHERUKA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding
MU RWANDA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye 'academy' igira icyo isaba abatangiranye na yo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.