Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’ikipe ya The Winners FC, Nshimiyimana David yatawe muri yombi nyuma yuko umwaka ushize yari yarafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 ariko akaba yari agishakishwa. Umwaka ushize na bwo yari yafungiwe guhohotera umusifuzi.

Nshimiyimana David yafashwe we n’umubyeyi w’umwe mu bakina mu ikipe ya The Winners FC, aho kuva umwaka ushize bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kugabanya imyaka y’abana bagombaga kujya mu ishuri ry’umupra w’amaguru rya Bayern Munich Academy.

Bakekwaho ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe.

Ubwo ibi byaha byakorwaga, byaregwaga abantu batanu, ndetse Urukiko rufata icyemzo ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, ariko aba babiri bo bakomeza kwihisha ubutabera.

Aba babiri bafashwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, bafatiwe mu Karere ka Muhanga, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Dr murangira yagize ati “Nshimiyimana na Munyampundu bari barakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri dosiye baregwagamo n’abandi bantu batanu, icyakora bo bakomeje kwihisha barashakishwa barabura kugeza ubwo bafatiwe mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.”

Nyuma yuko bafashwe, aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko aba bafashwe bazoherezwa mu Igororero rya Muhanga, kugira ngo hubahirizwe icyemezo cy’Urukiko rwemeje ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2023, Nshimiyimana David, nabwo yari yatawe muri yombi aho yari akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umusifuzi wari wasifuye umukino wari wahuje ikipe ayoboye ya The Winners FC na Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro.

Icyo gihe uyu Nshimiyimana David yari yahohoteye umusifuzi nyuma yuko ikipe ye yari yatsinzwe na Etincelles ibitego 5-0, amushinja kwiba ikipe ye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

Next Post

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n'icyayiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.