Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’ikipe ya The Winners FC, Nshimiyimana David yatawe muri yombi nyuma yuko umwaka ushize yari yarafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 ariko akaba yari agishakishwa. Umwaka ushize na bwo yari yafungiwe guhohotera umusifuzi.

Nshimiyimana David yafashwe we n’umubyeyi w’umwe mu bakina mu ikipe ya The Winners FC, aho kuva umwaka ushize bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kugabanya imyaka y’abana bagombaga kujya mu ishuri ry’umupra w’amaguru rya Bayern Munich Academy.

Bakekwaho ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe.

Ubwo ibi byaha byakorwaga, byaregwaga abantu batanu, ndetse Urukiko rufata icyemzo ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, ariko aba babiri bo bakomeza kwihisha ubutabera.

Aba babiri bafashwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, bafatiwe mu Karere ka Muhanga, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Dr murangira yagize ati “Nshimiyimana na Munyampundu bari barakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri dosiye baregwagamo n’abandi bantu batanu, icyakora bo bakomeje kwihisha barashakishwa barabura kugeza ubwo bafatiwe mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.”

Nyuma yuko bafashwe, aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko aba bafashwe bazoherezwa mu Igororero rya Muhanga, kugira ngo hubahirizwe icyemezo cy’Urukiko rwemeje ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2023, Nshimiyimana David, nabwo yari yatawe muri yombi aho yari akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umusifuzi wari wasifuye umukino wari wahuje ikipe ayoboye ya The Winners FC na Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro.

Icyo gihe uyu Nshimiyimana David yari yahohoteye umusifuzi nyuma yuko ikipe ye yari yatsinzwe na Etincelles ibitego 5-0, amushinja kwiba ikipe ye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 5 =

Previous Post

Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

Next Post

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n'icyayiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.