Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot wagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye inama iki Gihugu ko gikwiye gushyiraho ibiganiro by’imbere mu Gihugu, kugira ngo bize byuzuza izindi mbaraga ziri gukoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo.
Maxime Prévot yabitanje mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, nyuma yo kugenderera Ibihugu nk’u Burundi na Uganda.
Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bubiligu, yakiriwe na Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo byagarutse ku nama yagiriye iki Gihugu yasuye zatuma kiva mu bibazo kirimo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Tshisekedi, Maxime Prévot yavuze ubutumwa yageneye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Ubutumwa bukomeye nabwo nageneye abayobozi ba Congo kuko twemeranya ko ikintu cy’ibanze cyihutirwa ari ugushaka umuti w’amakimbirane y’imitwe yitwaje intwaro byaba binyuze mu bushake bw’akarere na mpuzamahanga, twemeza ko hanakoreshwa n’inzira y’ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu, byatanga amahoro ku mipaka ya DRC.”
Maxime Prévot avuga ko ibiganiro by’imbere mu Gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaza ari inyongeragaciro ku zindi nzira zo gushaka amahoro ziri gukorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot yanasabye Perezida Félix Tshisekedi, guha agaciro ubushake bwagaragajwe n’imiryango ishingiye ku myemerere irimo Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika (CENCO) ndetse n’Inama Nkuru y’Abo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC).
Ati “Nanone hari ubushake bwo guha imbaraga ibiganiro by’imbere mu Gihugu bishobora kuzana izindi mbaraga mu gukemura amakimbirane, birumvikana amahoro azava mu gushyira hamwe kw’Abanyekongo bose.”
Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Congo bukwiye kumva ibitekerezo n’inama by’Abepisikopi kandi bikitwabwaho bagahabwa umwanya na Perezida w’iki Gihugu akumva ibitekerezo byabo.
RADIOTV10