Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yatangiye gusekerwa n’amahirwe ubu yabonye ishuri ry’agatangaza

radiotv10by radiotv10
26/05/2022
in MU RWANDA
0
Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yatangiye gusekerwa n’amahirwe ubu yabonye ishuri ry’agatangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’umukobwa uherutse kugaragara ku muhanda mu Mujyi wa Kigali ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho acuruza imbuto ku gataro bigakora benshi ku mutima, yatangiye kubona abagiraneza bamufasha aho ubu yabonye ishuri ryiza rigezweho ryamwemereye kuzaryigamo ku buntu.

RADIOTV10 yanditse bwa mbere inkuru y’uyu mwana w’umukobwa witwa Amina Uwikuzo wo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yari yaganiriye na Tito Harerimana wafashe aya mashusho.

Uyu Tito Harerimana yari yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yariho agenda mu bice bya Gikondo hafi y’ahazwi nka sansinike, ari bwo yabonye uyu mwana w’umukobwa yicaye ku muhanda asubiramo amasomo ari no gucuruza imbuto ku gataro, bikamukora ku mutima, agashakisha aho ataha agashyirwa ahamenye.

Uyu musore wanashyize aya mashusho kuri Twitter, yavugaga ko kubera ishyaka yabonanye uyu mwana w’umukobwa, yumvise hari icyo yakora agahitamo gusangiza abantu aya mashusho kugira ngo niba hari umugiraneza wamufasha, abikore.

Ni na ko byaje kugenda kuko hari benshi babonye ariya mashusho bagahamagara uyu musore bamubaza uburyo bagera kuri uyu mwana w’umukobwa kugira ngo bamufashe.

Tito Harerimana wanatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukusanya inkunga yo gufasha uyu mwana, uyu munsi yabwiye RADIOTV10 ko Imana yatangiye kumva amasengesho ye kuko uyu Uwikuzo Amina yabonye ishuri ryiza agomba kwigamo ryamwemereye nta kiguzi.

Ni ishuri rya Rwamagana Leaders School, ryemereye uyu mwana kuza kuryigamo nyuma yo kubona amashusho ye ndetse n’inkuru zamukozweho.

Tito Harerimana yagize ati “Abayobozi b’iri shuri babonye Amina [umwana ukunda kwiga ubikora acuruza agataro] bumva bashatse kugira icyo bamufasha mu myigire ye. Bavuga ko bifuza kumuha scholarship yo kwiga muri kiriya kigo akigira ubuntu guhera mu wa kane kugera mu wa gatandatu.”

Uyu mwana uretse kuzasonerwa amafaranga y’ishuri, iri shuri rizajya rinamuha ibikoresho byose byaba iby’ishuri, imyenda y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku.

Amina uzatangira kwiga muri iri shuri risanzwe riri mu bigo bikomeye mu Rwanda mu mwaka w’amashuri utaha uzatangira muri Nzeri, azahitamo ishami azigamo muri atanu asanzwe ahaba.

Iri shuri risanzwe rinatsindisha ku kigero cyo hejuru, abaryigamo bishyura ibihumbi 350 Frw ku gihembwe, kikaba kigezweho aho gifite ibikoresho bihagije bifasha abanyeshuri bahiga.

Tito Harerimana uvuga ko yishimiye kuba uyu mwana yabonye iri shuri ryiza, yagize ati “Mu by’ukuri rigiye kumufasha kwiga neza, yajyaga yiga agataha akajya gucuruza, akajya mu turimo two mu rugo byabaga bigoye ariko aha agiye kwiga atazahura n’ibindi bimurangaza.”

Uwikuzo Amina wakoze benshi ku mutima, asanzwe akomoka mu muryango w’abana batandatu utifashije kuko umubyeyi wabo umwe [Nyina] asanzwe akora akazi ko mu rugo akaba ari na we wajyaga uha igishoro umwana we kugira ngo ajye gucuruza imbuto bityo babone ibibatunga.

Amina avuga ko aya mahirwe yabonye adashobora kuyapfusha ubusa kuko uburyo yigagamo abuzi bityo ko kuba abonye aya mahirwe yo kwiga neza, azayabyaza umusaruro.

Yasezeranyije ubuyobozi bw’iri shuri, kutazabatenguha kuko asanzwe akunda kwiga by’umwihariko ko ubu agiye kubikora neza kuko muri iri shuri ntakihabuze cyangwa ngo habe hari icyamurangaza.

Amina yizeje ubuyobozi bw’iri shuri ko atazabatenguha
Tito Harerimana yajyanye n’uyu mwana guhabwa iryo shuro

Yahise atemberezwa mu macumbi agomba kuzabamo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fourteen =

Previous Post

Arafunze ariko impano iracyahari: Ndimbati muri Gereza yakinnye umukino usa na Film

Next Post

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.