Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda agiye guhagarika umuziki

radiotv10by radiotv10
06/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda agiye guhagarika umuziki
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda uri mu batangiye umuziki ugezweho, byamenyekanye ko agiye guhagarika ibikorwa bya muziki ndetse akaba ari mu myiteguro y’igikorwa azasezereramo ku mugaragaro umuziki.

Ruhumuriza James cyangwa Umwami [King] James, ni umwe mu bahanzi umuntu atashidikanya kwemeza ko ari mu 10 ba mbere bakomeye mu Rwanda.

Ibi binashimangirwa no kuba ari muri bacye begukanye irushanwa rikomeye rimaze kuba mu mateka ya muzika Nyarwanda rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star) yatwaye ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri muri 2012.

Ari mu bahanzi kandi bafite ibihangano byinshi ndetse byanakunzwe n’abatari bacye ndetse akaba yari agikomeje gushyira hanze indirimbo zigera hanze zose zigakundwa.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko King James atazarenza uyu mwaka wa 2023 agikora umuziki kuko ari wo azasozamo ibi bikorwa byo kuririmba.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko byari biteganyijwe ko mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022 King James yagombaga gukora igitaramo mu Karere ka Rusizi ari na cyo cyari kubimburira icyo azasorezamo umuziki, gusa iki cy’i Rusizi nticyabaye.

Yagize ati “Yari afite gahunda yo kuzakora ibitaramo bibiri agahita ahagarika umuziki birimo icyo cyagombaga kubera i Rusizi ndetse n’ikindi cya EAP kizabera muri Arena mu mpeshyi y’uyu mwaka, akaba ari na cyo azasorezamo urugendo rwe rwa muzika.”

Uyu uzi iby’amakuru y’ihagarika rya muzika rya King James yavuze ko uyu muhanzi nahagarika ibya muzika azakomeza iby’ubushabitsi yanamaze kwinjiramo.

Muri 2012 King James yegukanye irushanwa rya PGGSS

Mu cyumweru gishize yataramiye abakunzi mu gitaramo East African Party

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 4 =

Previous Post

Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Next Post

Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Related Posts

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta umukunzi we Nkurunziza Retina, amusaba kuzamubera umugore, na we...

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.