Mu Karere ka Gakenke, haravugwa umuntu wari wagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro gifite metero zirenga 50 wamazemo umunsi, akaza gukurwamo agihumeka umwuka w’abazima.
Ni nk’igitangaza cyabaye kuri uyu musore w’imyaka 23 wagwiriwe n’ikirombe mu gitonco cya kare ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, akaba yakuwemo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi.
Uyu musore usanzwe akomoka mu Mudugudu wa Ntakabavu mu Kagari ka Mucaca mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, yari yagwiriwe n’iki kirombe cyo mu Murenge wa Ruli muri aka Karere ka Gakenke.
Ubwo yagwirwaga n’iki kirombe kuri uyu wa Gatatu, hatangiye gukorwa ibikorwa byo kumushakisha, akaba yakuwemo uyu munsi ku wa Kane nyuma y’umunsi umwe akiri muzima.
Bivugwa ko ikirombe yari arimo cyaguye yamaze kugera hasi, akabura uburyo avamo, ari na byo byatumye avamo ari muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yavuze ko uyu musore yari yinjiranye muri iki kirombe n’undi muntu umwe, ariko kikaza kugwa ari umwe wamaze kwinjiramo mu gihe undi yahise asubira inyuma.
Ibikorwa byo gukura uyu musore muri iki kirombe, byakurikiranywe na benshi, barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugendo.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweri bitatu, hari ikindi kirombe cyo mu Rwanda, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, kigwiriye abantu batandatu ariko bose ntibabashije kuboneka, kugeza ubu.
Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo gushakisha abantu, byari bimaze hafi ibyumweru bitatu biri gukorwa ariko kugera mu nda y’iki kirombe byarananiranye kubera uburebure bwacyo.
RADIOTV10