Umunyamakuru Nepo Dushime bita ‘Mubicu’ uzwi mu biganiro bya siporo no kogeza imipira, yerecyeje ku kindi gitangazamakuru nyuma yo gutandukana na radio yakoreraga.
Nepo ‘Mubicu’ ni umwe mu banyamakuru bari batangiranye na Radio itaramara igihe kinini mu Rwanda izwi nka SK FM, aho yari yayerecyejeho n’ubundi gukora ibiganiro bya siporo no kogeza umupira amenyereweho.
Hari hamaze iminsi hanugwanugwa amakuru ko ashobora kwerecyeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, byumwihariko kuri Radio Rwanda, kugeza uyu munsi ubwo amakuru yabaye impamo.
Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru binyuranye, yahawe ikaze kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama, mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ gitambuka kuri iki gitangamazamakuru.
Nepo ‘Mubicu’ yishimiye kuba yinjiye mu muryango mugari w’iki gitangazamakuru akizeza kuzakorana umurava mu kazi ke. Ati “Nzatanga ibyo mfite kandi nzi ko abadukurikirana tuzabana neza, niteguye gutanga ibyanjye byose.”
Uyu munyamakuru yerecyeje kuri iyi radio, nyuma y’icyumweru kimweundi uzwi mu biganiro bya Siporo Musangamfura Christian Lorenzo we atangiye akazi ku yindi radio nyuma yo gutandukana n’iyi Radio Rwanda.
Hamaze iminsi kandi humvikana abanyamakuru bo mu biganiro bya siporo bahindura ibitangazamakuru bakorera, barimo Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu na bo bamaze kwerecyeza kuri Radio nshya yitwa Urban Radio.



RADIOTV10