Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi uherutse kugirira uruzinduko mu Burusiya, yanagiye muri Ukraine, aho akomeje gushaka uburyo yahuza impande zombi zigahagarika intambara imaze igihe.
Modi yageze muri Ukraine kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’igihe anagiriye uruzinduko mu Burusiya, aho yakiriwe na Perezida Putin baganiriye ku muti w’ibibazo biri hagati y’Igihugu cye na Ukraine.
Kuri uyu wa Gatanu, ubwo yageraga muri Ukraine yakiriwe na Perezida Volodymyr Zelensky ndetse banagirana ibiganiro, na byo byagarutse ku cyakorwa ngo iyi ntambara ihagarare.
Ni urugendo akoze mu gihe Ukraine ikomeje gusatira inigarurira bimwe mu bice by’u Burusiya mu Karere ka Kursk, icyakora ku ruhande rw’u Burusiya na rwo rukomeje gufata ibice binini muri Ukraine ndetse bisa nk’aho ingabo za Ukraine zaheze mu bice zafashe mu Burusiya kuko inzira zibasubiza inyuma zangijwe.
Mu byumweru bibiri bishize Ukraine yagarukanye ingufu mu ntambara ndetse bituma abarenga ibihumbi 200 b’Abarusiya mu bice Ukraine yafashe bahunga kugeza uyu munsi.
Denyse Mbabazi MPAMBARA
RADIOTV10