Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macrom yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe Gabriel Attal, afata icyemezo cyo kumugumana nk’ukuriye Guverinoma ye.
Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, Gabriel Attal yari yatangaje ko uyu munsi ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, atanga ubwegure bwe kuri Perezida Emmanuel Macron.
Ni icyemezo yari yatangaje nyuma y’uko Ihuriro ry’amashyaka ashyikiye irye, ritsindiye imyanya micye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaranda.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Gabriel Attal yari yatangaje ko aniteguye gukomeza inshingano ze mu gihe byaba ari ngombwa.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramamukuru by’Abongereza, Reuters y’aka kanya, avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Perezida Emmanuel Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe, afata icyemezo cyo kumugumana nk’ukuriye Guverinoma ye.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, rigira riti “Perezida yasabye Gabriel Attal gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe, mu gihe hagikenewe gushyira ku murongo Igihugu.”
Mu isesengura ryakozwe n’umuhanga muri politiki, mu kiganiro yahaye RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yari yavuze ko bishoboka ko Gabriel Attal yaguma mu nshingano ze, kuko Igihugu kigifite gahunda nyinshi zikeneye umuntu umenyerewe muri Guverinoma.
Uyu musesenguzi avuga kandi ko n’ubundi Gabriel Attal atazaguma mu nshingano, kuko ahubwo hagomba gutegurwa andi matora y’ugomba kumusimbura, kuko nta shyaka ryagize ubwiganze buri hejuru cyane.
RADIOTV10