Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz arashinja Iran kurenga ku gahenge kari katangajwe, ategeka igisirikare gutegura ibitero simusiga kuri Iran bahanganye.

Ni nyuma yuko aka gahenge kari katangajwe ndetse kemewe na Guverinoma ya Israel nyuma yuko ibisabwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donal Trump.

Iran na yo yari yatangaje ko yemeye aka gahenge, ariko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko iki Gihugu bahanganye cyakarenzeho.

Iran yo irahakana ibi ishinjwa na Israel byo kurenga ku guhagarika imirwano, ahubwo igasaba igisirikare cyayo kuryamira amajanja kugira ngo gisubize ibitero byose bishobora kugabwa na Israel.

Nubwo Iran ihakana ibi byo kurenga ku gahenge, amakuru avuga ko mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, igisirikare cyayo cyohereje ibindi bisasu bya misile kuri Israel bikica abantu bane mu majyepfo y’Umujyi wa Beersheba.

Ni nyuma yuko kandi kuri uyu wa Mbere Iran yari yagabye igitero ku kigo cy’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America kiri muri Qatar, mu kwihorero ku bitero iki Gihugu giherutse kuyigabaho ku Cyumweru.

Iran iravuga ko abantu 400 barimo abana 13 bamaze gutakaza ubuzima, mu gihe abandi 3 056 bakomeretse kuva Israel yatangira kugaba ibitero kuri Iran tariki 13 Kamena 2025, mu gihe Israel yo imaze gutakaza abantu 24 bahitanywe n’ibitero bya Iran.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Icyateye Umusirikare mu Ngabo za Congo kubyuka arasa urufaya rw’amasasu muri bagenzi be

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Related Posts

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

IZIHERUKA

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe
IMIBEREHO MYIZA

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

23/01/2026
Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.