Umuhanda Kigali-Huye wari umaze iminsi utari nyabagendwa, wongeye gukoreshwa nyuma y’iminsi 10 warangiritse, ugahungabanya imigenderanire hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.
Tariki 30 Werurwe 2022, umuhanda Kigali-Huye wari wangirikiye hagati y’agace ka Ruyenzi n’isoko rya Bishenyi.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yari yagiriye inama abakoresha uyu muhanda ko abava Kigali berekeza Huye gukoresha umuhanda Kigali-Ruyenzi-Nkoto naho abava Huye berekeza Kigali bakoresha umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.
Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko imirimo yo gukora uyu muhanda yahise itangira, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, yatangaje ko uyu muhanda wabaye nyabagendwa.
Muri iyi minsi 10 uyu muhanda warangiritse, abakunze gukora ingendo za Kigali-Muhanga&Ruhango, Nyanza Huye, bari bamaze iminsi bataka uburyo izi ngendo zibagora.
Umwe mu bigeze gukora uru rugendo, yabwiye RADIOTV10 ko nko kuva mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali byamufashe amasaha ane mu gihe ubusanzwe ari isaha imwe n’igice.
Abasanzwe bakoresha uyu muhanda, ubu bari kwiruhutsa nyuma y’uko wongeye kuba nyabagendwa kuko inzira bari bamaze iminsi bakoresha zari mbi kandi ari kure.
Umwe usanzwe atwara abagenzi kuri moto, yagize ati “Washoboraga kumara amasaha ane cyangwa atanu akaba yanarenga muri Ambuteyaje ya Ruyenzi, Gihara – Nkoto, ariko ubu turasubijwe kandi n’abagenzi ni uko.”
RADIOTV10
Akarere Ka Muhanda ntitukagira rwose
Mwite kubunyamwuga.