Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in MU RWANDA
0
Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku
Share on FacebookShare on Twitter

Inzu y’umuryango wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Cicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari baryamye, bamwe bagashya ariko Imana igakinga akaboko ntihagire uhasiga ubuzima, bikekwa ko ari abantu bataramenyekana bayishumitse.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibamo Buntu Christelle ubanamo n’abana be nyuma yo gusigwa n’umugabo we wishakiye undi mugore mu myaka ibiri ishize.

Iyi nkongi yibasiye iyi nzu mu ijoro rishyira ejo hashize tariki 09 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Myamirambo mu Kagari ya Gaseke, yadutse ahagana saa yine z’ijoro ubwo abagize uyu muryango bari baryamye.

Amakuru y’iyi nkongi, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, wavuze ko yahiriyemo umwana muto n’umubyeyi we, bagahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba.

Gusa avuga ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’iyi nkongi, kuko hatangiye gukorwa iperereza. Ati “Ibindi birakurikiranwa kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ibi ndetse n’ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Ni mu gihe bikekwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’abantu bataramenyekana, kuko uriya mubyeyi yabanje kumva imbwa imoka, yakwegura umusaya akabona inkongi y’umuriro yibasiye inzu barimo ndetse akumva n’umunuko wa Peteroli, ku buryo bikekwa ko ari abantu babiteye.

Umwana muto wari wararanye n’umubyeyi we, ni we wahiye cyane mu maso, mu gihe nyina yahiye ku kaguru, ariko abandi bana bari mu bindi byumba ntacyo babaye.

IP Ignace Ngirabakunzi, asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’urugomo byo kugambirira kugirira nabi bagenzi babo. Ati “Barakangurirwa kubana neza na bagenzi babo, kuko iyo ituze n’umutekano bihari, ni bwo iterambere ryihuta.”

Emmanuel Nzabonimpa uyobora Akarere ka Gicumbi, na we yanenze abantu bashobora gukorera bagenzi babo igikorwa nk’iki, avuga ko kidakwiye.

Ati “Ibikorwa bibi nk’ibi ntabwo Leta y’u Rwanda yabirebera; natwe turahari ngo dukore ibishoboka byose kugira ngo abakora nk’ibi bagaragare kandi bakurikiranwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Next Post

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.