Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yatangiye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika, yatangiriye mu Gihugu cya Kenya aho yakiriwe na mugenzi we William Ruto.
Muri uru ruzinduko yatangiriye muri Kenya, hanabayeho gusinya amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, umuco, itumanaho n’ikoranabuhanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, bivuga ko uru ruzinduko rugamije kurushaho kunoza umubano w’Ibihugu byombi.
Perezida William Ruto yavuze ko Igihugu cye gikomeje guteza imbere ubucuruzi ndetse bagiye kurushaho kohereza ibirimo icyayi, inyama n’ibindi mu Gihugu cya Iran.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Biteganijwe ko Perezida wa Iran akomereza uruzinduko rwe muri Uganda, n’ubundi muri Afurika y’Iburasirazuba, akazajya no muri Zimbabwe.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10