• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo

radiotv10by radiotv10
03/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Urwatumye umwe yambikwa ipingu rwabahurije ku ibendera ubu ni umugore n’umugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017 na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bombi bigeze gutabwa muri yombi, umwe akekwaho ibifitanye isano n’ifungwa ry’umwe, basezeranye imbere y’amategeko, ubu mu irangamimerere ni umugabo n’umugore.

Inkuru yo gusezerana mu mategeko kwabo, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 nyuma yuko bavuye kubirahirira ku Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhango wateguwe kandi ukaba mu ibanga rikomeye hagati ya ba nyirabyo dore ko nta mafoto yari yagiye hanze ndetse bitari bizwi nubwo hari abari bamaze iminsi babinuganuga.

Amakuru y’isezerana ryabo, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Desire Nsabimana wemeje ko ubu “Ishimwe Dieudonné na Iradukunda Elsa bemewe nk’umuryango mushya wemewe n’amategeko.”

Basezeranye mbere y’iminsi micye ngo Prince Kid yongere kwitaba Urukiko ngo aburane ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyamugize umwere ku byaha akekekwaho.

Urukiko Rukuru rwajuririwe icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruteganya kuburanisha Prince Kid tariki 10 Werurwe, bivuze ko basezeranye habura icyumweru kimwe ngo uyu musore yitabe Urukiko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaburanishije Prince Kid, rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza 2022 ku byaha birimo icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Prince Kid wari watawe muri yombi tariki ya 26 Mata 2022, akimara kugirwa umwere, Urukiko rwahise rutegeka ko arekurwa, ariko Ubushinjacyaha baburanaga ntibwanyura ndetse burabijuririra.

Miss Iradukunda Elsa bamaze gusezerana nk’umugore n’umugabo, na we yatawe muri yombi nyuma y’iminsi micye Prince Kid atawe muri yombi, kuko uyu mukobwa we yafunzwe tariki 08 Gicurasi 2022 ubwo yakekwagaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Ni ibyaha bivugwa yakekwagaho gukora ubwo yagerageragezaga gukora ibishoboka byose ngo umukunzi we afatirwe icyemezo kiri mu nyungu ze, gusa yaje kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo ko akurikiranwa ari hanze.

Basezeranye imbere y’amategeko

Ni ibyishimo hagati yabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − six =

Previous Post

Amakuru mashya ku byategetswe M23 byo guhagarika imirwano no gusubira inyuma

Next Post

Hatangajwe abandi basirikare bihariye bagiye kwinjira muri Congo

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Hatangajwe abandi basirikare bihariye bagiye kwinjira muri Congo

Hatangajwe abandi basirikare bihariye bagiye kwinjira muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.