Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri no mu banahanganye na Tshisekedi mu matora aheruka, yavuze ko kuba Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira ku ibere FDLR ari kimwe mu bidindiza ibiganiro by’iki Gihugu n’u Rwanda.
Martin Fayulu yabigarutseho nyuma yuko habaye ibiganiro by’abahagarariye Ihuriro Union Sacrée pour la Nation rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Jean-Pierre Lacroix.
Nyuma y’ibi biganiro, Jean-Pierre Lacroix yanakiriye abahagarariye amahuriro y’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
Mu bakiriwe, barimo Martin Fayulu w’Ihuriro Lamuka, Emmanuel Shadari wa FCC ndetse na Didier Mumengi wari uhagarariye Dénis Mukwege.
Muri ibi biganiro, Martin Fayulu wari umwe mu bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri DRC y’umwaka ushize wa 2023, yazamuye ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gushyirwa ku ibere na Guverinoma ya Congo, avuga ko ukomeje gutuma ibiganiro by’iki Gihugu n’u Rwanda, bidatanga umusaruro.
Ni mu gihe kandi inama ziheruka zahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zimaze iminsi zibera i Luanda muri Angola, zemeje ko uyu mutwe wa FDLR usenywa.
Martin Fayulu uyobora Umutwe wa Politiki wa ECIDE (Engagement pour la citoyenneté et le développement) yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira ko habaho n’ibiganiro by’imbere mu Gihugu byo kongera gushyira hamwe Abanyekongo.
Yagize ati “Nabibwiye Lacroix ko: dukeneye imishyikirano ya Kinshasa kugira ngo abana b’iki Gihugu bashyire hamwe, bumve mu mizi intandaro y’ibibazo, babwizanye ukuri, ubundi biyunge mu nyungu zo guhuza imbaraga kw’Igihugu, kugira ngo bashobore no guhangana n’abanzi baturuka hanze igihe baba bahari.”
Jean-Pierre Lacroix, yavuze ko binyuze muri MONUSCO, hari uburyo bw’inzira zatuma habaho ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo, kugira ngo bahangane n’ibibazo biri mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo.
Yanasabye kandi habaho kuzirikana imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda, kuko ari zo zatanga umuti w’ibibazo.
RADIOTV10