Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri no mu banahanganye na Tshisekedi mu matora aheruka, yavuze ko kuba Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira ku ibere FDLR ari kimwe mu bidindiza ibiganiro by’iki Gihugu n’u Rwanda.

Martin Fayulu yabigarutseho nyuma yuko habaye ibiganiro by’abahagarariye Ihuriro Union Sacrée pour la Nation rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Jean-Pierre Lacroix.

Nyuma y’ibi biganiro, Jean-Pierre Lacroix yanakiriye abahagarariye amahuriro y’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Mu bakiriwe, barimo Martin Fayulu w’Ihuriro Lamuka, Emmanuel Shadari wa FCC ndetse na Didier Mumengi wari uhagarariye Dénis Mukwege.

Muri ibi biganiro, Martin Fayulu wari umwe mu bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri DRC y’umwaka ushize wa 2023, yazamuye ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gushyirwa ku ibere na Guverinoma ya Congo, avuga ko ukomeje gutuma ibiganiro by’iki Gihugu n’u Rwanda, bidatanga umusaruro.

Ni mu gihe kandi inama ziheruka zahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zimaze iminsi zibera i Luanda muri Angola, zemeje ko uyu mutwe wa FDLR usenywa.

Martin Fayulu uyobora Umutwe wa Politiki wa ECIDE (Engagement pour la citoyenneté et le développement) yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira ko habaho n’ibiganiro by’imbere mu Gihugu byo kongera gushyira hamwe Abanyekongo.

Yagize ati “Nabibwiye Lacroix ko: dukeneye imishyikirano ya Kinshasa kugira ngo abana b’iki Gihugu bashyire hamwe, bumve mu mizi intandaro y’ibibazo, babwizanye ukuri, ubundi biyunge mu nyungu zo guhuza imbaraga kw’Igihugu, kugira ngo bashobore no guhangana n’abanzi baturuka hanze igihe baba bahari.”

Jean-Pierre Lacroix, yavuze ko binyuze muri MONUSCO, hari uburyo bw’inzira zatuma habaho ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo, kugira ngo bahangane n’ibibazo biri mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo.

Yanasabye kandi habaho kuzirikana imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda, kuko ari zo zatanga umuti w’ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Next Post

Igikekwa ku murambo w’umusirikare wa FARDC wagaragaye hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku murambo w’umusirikare wa FARDC wagaragaye hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda

Igikekwa ku murambo w’umusirikare wa FARDC wagaragaye hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.