Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Utavuga rumwe na Tshisekedi yamennye ibanga amaranye imyaka itatu ry’icyo yamwingingiye

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Utavuga rumwe na Tshisekedi yamennye ibanga amaranye imyaka itatu ry’icyo yamwingingiye
Share on FacebookShare on Twitter

Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko muri 2020 Perezida Tshisekedi yamusabye ko yaba Minisitiri w’Intebe, ariko akabyanga.

Moïse Katumbi wanemeje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Avuga ko muri 2020 Perezida Félix Tshisekedi yamusabye ko amuyoborera Guverinoma akaba Minisitiri w’Intebe, ariko akamuhakanira, kandi ko aticuza kuba yaramuhakaniye kuko yari amaze kwitandukanya na Joseph Kabila mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Yagize ati “Perezida yansabye ubufasha kuko Igihugu cyari kiri mu bibazo. Iyo nza no kubyemera byari ukuba ari ugutabara abaturage. Yewe yananyingingiye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ariko naranze.”

Moïse Katumbi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo- Central, ndetse anagaragaye mu bikorwa byagiye bimugaragaza nk’utahawe agaciro.

Moïse Katumbi na Martin Fayulu, bombi bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeye, mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari bagiye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugaragaza ibitekerezo byabo, bakagenda bagaragiwe n’ababashyigikiye benshi, bangiwe kwinjirana n’igihiriri cy’abari babaherecyeje, bituma na bwo havuka akaduruvayo.

Umwe mu bajyanama b’imena ba Moïse Katumbi aherutse gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, mu gihe muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanakomeje kugaragara ibibazo biri mu miyoborere no mu zindi nzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twelve =

Previous Post

Inyungu z’uruganda imbere, ubuzima bw’abaturage inyuma…Ibi byo bizabazwa nde?

Next Post

Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.