• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Utavuga rumwe na Tshisekedi yamennye ibanga amaranye imyaka itatu ry’icyo yamwingingiye

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Utavuga rumwe na Tshisekedi yamennye ibanga amaranye imyaka itatu ry’icyo yamwingingiye
Share on FacebookShare on Twitter

Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko muri 2020 Perezida Tshisekedi yamusabye ko yaba Minisitiri w’Intebe, ariko akabyanga.

Moïse Katumbi wanemeje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Avuga ko muri 2020 Perezida Félix Tshisekedi yamusabye ko amuyoborera Guverinoma akaba Minisitiri w’Intebe, ariko akamuhakanira, kandi ko aticuza kuba yaramuhakaniye kuko yari amaze kwitandukanya na Joseph Kabila mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Yagize ati “Perezida yansabye ubufasha kuko Igihugu cyari kiri mu bibazo. Iyo nza no kubyemera byari ukuba ari ugutabara abaturage. Yewe yananyingingiye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ariko naranze.”

Moïse Katumbi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo- Central, ndetse anagaragaye mu bikorwa byagiye bimugaragaza nk’utahawe agaciro.

Moïse Katumbi na Martin Fayulu, bombi bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeye, mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari bagiye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugaragaza ibitekerezo byabo, bakagenda bagaragiwe n’ababashyigikiye benshi, bangiwe kwinjirana n’igihiriri cy’abari babaherecyeje, bituma na bwo havuka akaduruvayo.

Umwe mu bajyanama b’imena ba Moïse Katumbi aherutse gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, mu gihe muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanakomeje kugaragara ibibazo biri mu miyoborere no mu zindi nzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Inyungu z’uruganda imbere, ubuzima bw’abaturage inyuma…Ibi byo bizabazwa nde?

Next Post

Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Uwakoze amateka muri ruhago yasezeye burundu mu marira menshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.